Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangajeibiciro bishya bya Gazi ikoreshwa mu ngo aho rwemeje ko i kilo kimwe cya Gazi kitagomba kurenza amafaranga 1260,ndetse runemeza ko ibi biciro bizajya bivugururwa buri kwezi.
Mu kiganiro bagiranye n’urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru RBA , umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana warikumwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb Claver Gatete bavuze ko nyuma yo kumva ibitekerezo by’abaturage batakaga izamuka rikomeye rya Gazi irimo iyo gutekesha, bize kuri iki kibazo bagasanga inzego bahagarariye zigomba kujya zihura buri kwezi kugirango zigene igiciro cya Gazi mu Rwanda bagendeye ku isoko ryayo mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda Amb Claver Gatete yatangaje ko guhera kuwa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021, mu Rwanda ikiro kimwe cya Gazi kizajya kigurwa amafaranga y’u Rwanda 1260.
Minisitiri Gatete yavuze ko gukoresha Gazi mu guteka biri mu ntego za Guverinoma yo kugabanya gucana ibikomoka ku nkwi, bityo ko biri muri gahunda za Guverinoma kureba niba abayikoresha badahendwa.
Minisitiri Gatete yanahishuye ko inzego z’umutekano (Ingabo z’igihugu na Polisi) bakoresha Gazi ku kigero cya 100%. Mu gihe urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwo rugeze kuri 79 ku ijana mu gukoresha Gazi.
Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Dr Nsabimana Ernest we yavuze ko ibiciro byose bya Gazi bigomba kugenwa na RURA , ndetse anemeza ko buri nyuma y’ukwezi inzego bireba zizajya zihura kugira ngo harebwe niba ibiciro bya Gazi byagabanywa cyangwa bikongerwa bigendanye n’uko ku isoko mpuzamahanga rihagaze.
Yagize ati” Mu busesenguzi twakoze twarebye aho Gazi ituruka mu kigobe cya Peresi kugera igeze ku cyambu cya Mombasa kurinda igeze mu Rwanda. Byose byerebweho mu dusanga igiciro cya Gazi guhera kuwa 15 Ukuboza kigomba kugura 1260 ku kilo kimwe”
Mu rwanda hamze igihe havugwa izamuka rikomeye rya Gazi aho wasangaga hari naho i kilo kimwe cyashoboraga kugera ku 1500 y’amafaranga y’u Rwanda.