Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangizwa igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, mu cyimbo cyo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose.
Itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa 2 Ukuboza 2024, rivuga ko igeragezwa rizahera ku muhanda wa Nyabugogo-Kabuga ndetse n’uwa Downtown-Kabuga, mbere y’uko bitangira gukurikizwa mu Mujyi wa Kigali muri rusange.
Iri tangazo risobanura ko umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini ya ’tap and Go’ nk’uko bisanzwe akinjira muri Bus (tap in), ariko yagera naho asohokera akongera agakozaho ikarita (Tap out), kugira ngo yirinde kwishyuzwa amafaranga y’urugendo rwose.
Iri tangazo ryerekanye uko amafaranga y’urugendo azajya abarwa, aho umugenzi azajya yishyura amafaranga 182 ku kilometero cya mbere n’icya kabiri, mu gihe ikilometero cya gatatu azajya aba 205, ku cya kane abe 219, ku cya gatanu azajya aba 251, gukomeza kugeza ku bilometero 25 aho umugenzi azajya yishyura amafaranga 855.
RURA yatanze zimwe mu ngero z’uko abagenzi bazajya bishyura, hakurikijwe ingendo zisanzwe zo Mujyi wa Kigali, aho urugendo Downtown – Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw; Downtown – Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw; Downtown – Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw.
Ni mu gihe, urugendo rwa Sonatube – Prince House (2km), igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw; Nyabugogo – kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw; Remera – Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw; Nyabugogo – Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw.
Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo hatangazwaga gahunda yo gutangira kwishyura urugendo umuntu yakoze aho kwishyura urugendo rwose, Minisitiri Dr Gasore yasobanuye ko kwishyura ibilometero umuntu yagenze ari ikintu gishobora gufasha abagenzi cyane ko bitekerejweho mu gihe Nkunganire yatangwaga yavuyeho.
Yashimangiye ko ibiciro bishobora kwiyongera by’umwihariko ku bakora ingendo ndende ariko abakora ingendo ngufi bishobora kugabanuka.
Rwanda Tribune.com