Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwamenyesheje abaturarwanda ko mu gihe cya amezi abiri ari imbere ,uhereye uyu munsi ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byavuguruwe aho igiciro cya Litiro ya lisansi ari amafaranga 1,663.
Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,663 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,1764 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka. Bivuze ko Lisansi yagabanutseho amafaranga 101 Frw kuri litiro.
Ni mu gihe igiciro cya Mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1,652 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,684 kuri Litiro, bivuze ko Mazutu yagabanutseho amafaranga 32 Frw kuri Litiro imwe.
Ibi bikaba byanyuze abatwara ibinyabiziga n’abagenzi kuko bigeye kubafasha cyane ibi biciro byari biri hejuru byagabanutse.
RURA yamenyesheje ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye uyu munsi tariki 05 Kamena 2024 Saa tatu z’umugoroba, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byavuguruwe bitangira kubahirizwa
Iri hindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga nku RURA yabitangaje.
NIYOGISUBIZO Cynthia
Rwanda Tribune.com