Havutse amahari hagati y’abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye muri Guverinoma itemewe ivuga ko ikorera mu Buhungiro, yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas .
Nyuma ya Mukankiko Sylvie wiyita Mukankiko w’umutabazi, ubu Padiri Nahimnana Thomas Perezida w’iyi guverinoma , ahanganye bikomeye na Jean Paul Ntagara wari usanzwe ari Minisitiri w’intebe w’iyi guverinoma.
Jean Paul Ntagara, aheruka gusezera muri Guverima ya Padiri Nahimana Thomas bitewe no kutumvikana n’amakimbirane ashingiye ku moko hagati y’abagize iyi guverinoma.
Abo k’uruhande rwa Padiri Nahimana, barashinja Jean Paul Ntagara ubuhezanguni n’ingengabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku moko mu gihe uyu nawe ashinja Padiri Nahimana ubusambo no kurya umutungo wa Gverinoma yabo wenyine.
Mwemayire umwe mu bagize Guverinoma ya Padiri Nahimana ,avuga ko Jean Paul Ntagara afite ubuhezanguni bushingiye ku moko , cyane cyane ko ari Umututsi w’umucika cumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abazi neza iyi Guverinoma ya baringa iyobowe na Padiri Nahima Thomas, bavuga ko Jean Paul Ntagara abeshyerwa, bakemeza ko abo kwa Padiri Nahimana bari gupfa amafaranga ndetse ko bananiwe kumvikana kugeza Jean Paul Ntagara akuyemo ake karenge.
K’urundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko kubera ingengabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku muko yababayemo karande, byatumye Padiri Nahimana n’agatsiko ke bakunda kwishyishya Jean Paul Ntagara bamuziza ko ari Umututsi.
Si ubwambere abagize opozisIyo Nyarwanda ikorera hanze bacikamno ibice bapfa amoko n’amafaranga ,kuko ari nako byagenze mu mpuzamashyaka ya RBB(Rwanda Bridge Builders) ubwo abo muri RNC bafataga umwanzuro wo kuva muri iyi mpuzamashyaka .
RNC ,yafashe uyu mwanzuro kubera igitutu cyarimo gishyirwa kuri Charllote Mukankusi na Gilbert Mweneda bari bayihagarariye muri iyo mpuzamashyaka ,basabwa n’abagize Jambo ASBL, Ndagijima JMV n’abandi bahezanguni kujya muri ONU bakemeza ko mu Rwanda habayeho Jenoside yakorewe Abahutu(DouBle Genocide) ariko baza kubyanga bavuga ko iyo jenoside itabayeho , uhubwo bahitamo gukuramo akabo karenge bava muri RBB.
Charlotte Mukankusi na Girbert Mwenedata bahise batangaza ko impamvu RNC yikuye muri RBB, ari uko igizwe n’abantu bahindutse imbata y’amackubiri ashingiye ku moko.
Mu gihe aba bavuga ko bashaka guhindura ibintu mu Rwanda, benshi bakomneje kwibaza uko babasha kuyobora igihugu nk’u Rwanda kandi nabo ubwabo barananiwe kwiyobora kubera amacakubiri ashingiye ku moko no kurwanira amafaranga n’imitungo aho bari mu buhungiro.
Perezida Paul Kagame ,aheruka kuvuga ko abarwanya ubutegetesi bw’u Rwanda bakorera hanze , bameze nk’isenene zirwanira mu icupa kandi zose zitegereje gukarangwa.
Ibi byanashimangiwe na Gen James kabere, wavuze ko ufashe abarwanya ubutegetesi bw’u Rwanda bakorera hanze ukabashyira mu ndege imwe ubabwira ko baje gufata ubutegetsi mu Rwanda ,bagera i Kigari barangije kumarana.
