Perezida Evariste Ndishimiye , akomeje kwibasira ibikomerezwa byo mu ishyaka rye CNDD/FDD riri k’Ubutegetsi mu gihugu cy’Uburundi.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’Uburundi, avuga ko mu nama idasanzwe y’Ishyaka CNDD/FDD itegenyijwe kuwa 23 Mutarama 2023, Ndikuriyo Reverien Umuyobozi mukuru w’iri shyaka ashobora kwirukanwa kuri uwo mwanya.
Ibi ,ngo biraterwa n’umwuka mubi umaze iminsi hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye n’Ibikomerezwa byo mu ishyaka CNDD/FDD, birimo Ndikuriyo Reverien bari kurebana ayingwe muri iyi minsi.
Perezida Ndayishimiye ,ngo amaze iminsi akora umukwabu mu ishyaka CNDD/FDD ugamije kwihanangiriza bamwe mu bayobozi bo hejuru mu ishyaka CNDD/FDD, bigize indakoreka no kumva ko bari hejuru y’Amategeko.
Perezida Evariste Ndayishimye kandi , ngo ntakozwa imyitwarire ya bamwe mu bantu bafite imyanya ikomeye mu ishyaka riri k’Ubutegetsi ,bituma bishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko kuko bibwira ko badashobora gukurikiranwa n’Ubutabera .
Abashinja kurya ruswa ,kunyereza umutungo w’igihugu ,kurenganya abaturage babambura ibyabo mu rwego rwo kwigwizaho umutungo, kwishyira hejuru n’Ubugambanyi bitwaje ko bari hejuru y’Amategeko ndetse ko ntawapfa kubahangara.
Kubwa Perezida Evariste Ndayinshimiye ,ibikomerezwa byose biri mu ishyaka CNDD/FDD bigomba kujya munsi y’Amategeko kimwe n’abandi benegihugu b’Abarundi, utabyemeye agatagereza akaga kagomba kumubaho.
Ibi ,bije nyuma yaho Gen Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Uburundi akaba n’umwe mu bikomerezwa bya CNDD/FDD, yirukanywe kuri uwo mwanya ashinjwa gushaka guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.
Ubu mu ishyaka CNDD/FDD riri k’Ubutegetsi mu gihugu cy’Uburundi, haravugwamo umwuka wo guhangana hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye n’agatsiko ka bamwe mu bikomerezwa by ’iri shyaka, batifuza ko yakomeza kuyobora u Burundi ngo kuko akomeje kubangamira gahunda zabo.
Ibinyamakuru by’i Burudi nabyo, byemeje iyi nkuru bivuga ko ibintu bikomeje kudogera hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye na bamwe mu bikomerezwa by’ishyaka CNDD/FDD riri k’Ubutegetsi.