Amakimbirane akomeje kuba menshi hagati y’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, na Perezida Ndayishimiye Evaliste uyobora iki gihugu,ibintu bivugwa ko bimaze igihe mu bahoze mu butegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.
Kuva leta y’u Burundi ,yafata umwanzuro wo guhagarika no gufunga uwahoze ari Minisitiri w’intebe wicyo gihugu Gen Alain Guillaume Bunyoni, hakomeje kuba ukutizerana hagati ya Perezida Evaliste Ndayishimiye nabakigendera ku matwara ya nyakwigendera Pierre Nkurunziza.
Abafatwa nk’ibihangange mu bakigendera ku matwara ya nyakwigendera Pierre Nkurunziza, harimo Reveriyani Ndikuriyo arinawe uyoboye ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Aba bategetsi bo muri CNDD-FDD, kuva bagera Ku ngoma binjiye no mu bijyanye n’imikino yo mu mupira w’amaguru, aho binavugwa ko buri umwe mu bihangange yagiye agira ikipe imwiyitirira, murubwo buryo hagiye habaho guhangana.
Uku kutumvikana hagati yuyoboye ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD na Perezida w’igihugu Evaliste Ndayishimiye, byongeye gufata indi ntera muri iyi minsi ya vuba.
Ubwo Leta y’u Burundi yafataga umwanzuro wo guhagarika amafaranga y’inoti ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi, nk’uko byakomeje kwandikwa n’ibinyamakuru by’i Burundi bavuze ko ibi byongeye kuzana umwuka mubi hagati ya bagendera ku matwara ya nyakwigendera Pierre Nkurunziza na bamaze kwinjirwa n’imyumvire y’ingoma iri k’ubutegetsi(Umurongo wa Evalist Ndayishimiye).
Hari ibyakomeje kugarara bisa no guhimana hagati ya Reveriyano Ndikuriyo na Perezida w’igihugu Evaliste Ndayishimiye, mu gihe Perezida Evaliste Ndayishimiye ateguye nk’ibirori Ndikuriyo we ategura ikipe z’imipira y’amaguru.
Aho bivugwa ko kumunsi w’ejo hashize kuwa 21/06/2023, Perezida Evalist Ndayishimiye n’umuryango we binjiye mubirori byogushimira Imana kumyaka itatu Evalist Ndayishimiye amaze ayoboye iki gihugu. Isaha iki giterane cyatangiriyeho niyo n’irushanwa ry’umupira w’amaguru ryatangiriyeho na Ndikuriyo Reveriyano.
Si ubwo mbere bibaye kuko mu gihe Ndayishimiye yakoraga ibiori mu mwaka wa 2020, Ndikuriyo Reveriyano yahise ategura gukinisha amakipe y’umupira w’amaguru icyo gihe kandi byafashwe nko guhimana hagati yaba bayobozi bombi.
Perezida Ndayishimiye na Reveriyano Ndikuriyo bafite ibyo bahuriyeho mu myitwarire mu kugaragaza ibyiyumviro byabo.
Ariko kandi n’ubwo bimeze gutyo bafite byinshi batandukaniyeho, kuko everiyano Ndikuriyo azwi nk’umuntu ushyira imbere imbaraga, ndetse akunze no kugira amagambo yo kwiyemera cyane kandi akagira amagambo asharira.
Mu gihe Perezida Ndayishimiye we bivugwa ko ibye bigoye kugira ngo ubimenye neza, kuko we avuga ibyo agiye gukora.