Abametisi (Ibyimanyi) muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo, batangiye kotsa igitutu ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bamusaba guhagarika umushinga w’itegetegeko wiswe”Congolite” rigamije gukumira abantu batavuka ku babyeyi babiri b’Abanye Congo kujya mu nzego z’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ni umushinga w’itegeko watangiye gusuzwumwa mu Ntekonnshingamategeko ya DRC , waturutse ku gitekerezo cya Depite Tshiani uzwi kuba ari inshuti ya Perezida Felix Tshisekedi ,byatumye iri tegeko baryita”Loi Tshiani” cyangwa se ‘’itegeko rya Tshiani” mu Kinyarwanda.
Kuri ubu, ishyirahamwe ry’Ibyimanyi muri DRC rizwi nka ASMECO(Association de Metis au Congo) ryamaze kwandikira Perezida Felix Tshisekedi ,rimusaba ibisobanuro kuri uwo mushinga bavuga ko ushingiye ku ngengabiterekezo y’ivangura ruhu , guheza no kwambura uburengenzira bamwe mu Banye congo.
Ferdinand Lokunda Lokunda Dasilva umuyobozi w’iri shyirahamahwe, yasabye Perezida Felix Tshisekedi guhagarika uwo mushyinga w’itegeko ngo kuko ushobora guteza imvururu n’amakimbira mu Banye congo, mu gihe hari bamwe bashobora kwamburwa uburenganzira bwabo bwo kuba Abanye congo kandi bari babusanganywe.
Ati:” Turasaba Perezida Felix Tshisekedi, Intekonshingamategeko ,Sena n’izindi nzego za Leta guhagarika umushinga w’iryo tegeko, kuko ryuzuyemo ivangura no kwambura bamwe mu Banye congo uburengenzira ku Bwenegihugu bari basanzwe basanganywe ”
Ferdinand Lokunda Dasalva, yakomeje avuga ko iri tegeko ryatekerejwe muri iyi minsi n’agatsi k’abantu bashaka kugundira ubutegetsi muri DRC, hagamijwe gukumira umukandida w’umumetisi(Ikimanyi)Moise Katumbi ukunzwe cyane n’Abanye congo benshi, kugirango atazabangamira Perezida Felix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka .
Kugeza ubu ariko, ntacyo Perezida Felix Tshisekedi arasubiza ishyirahamwe ASMECO ry’Ibyimanyi muri DRC rimusaba guhagarika uwo mushinga mu maguru mashya ndetse ko nibidakorwa, bishobora gutuma bahuguruka bakawurwanya bivuye inyuma.