Umubano hagati ya Perezida Felix Tshisekedi n’Abanyamulenge bavuga ikinyarwanda mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ntiwifashe neza muri ibi bihe .
Ibi biraterwa n’uko Perezida Felix Tshiekedi kuva yajya ku butegetsi, yahise atangira kubaganya umubare w’Abanyamulenge bahoze mu nzego z’umutekano zirimo iza gisirikare ,igipolisi n’izishinzwe iperereza.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu misozi miremire ya Minembwe, Fizi na Uvira, avugako Abanyamulenge batigeze bashimishwa no kuba perezida Tshisekedi yaragabanyije benewabo bahoze mu buyobozi bw’ingabo, Polisi n’inzego zishinzwe iperereza muri DRC.
Aya makuru akomeza avuga ko,Abanyamulenge batuye mu duce twa Fizi, Uvira na Minembwe muri Kivu yAmajyepfo , babifata nk’ikibazo gikomeye ku mutekano wabo kuko bene wabo bakuwe muri izo nzego aribo bafataga iya mbere mu kubakorera ubuvugizi mu ngabo z’igihugu no kubakiza imitwe nka Mai Mai Birozebishambuke, Mai Mai Yakutumba n’iyindi mitwe ikorera muri kivu y’Amajyepfo imaze igihe ibazengereza ibita Abanyamahanga b’Abanyarwanda, igamije kubirukana kuri gakondo yabo .
Abanyamulemge kandi, bakomeje kugira impungenge ziterwa n’uko imitwe yose yitwaje intwaro basanzwe barebana ayingwe muri Kivu y’Amajyepfo ,yamaze kwemererwa na Guverinoma ya DRC kujya kwifatanya na FARDC kurwanya M23.
Ni mu gihe imitwe nka Twirwaneho na Gumino yo yashizwe k’uruhande ,ikaba itemerewe gukorana na FARDC ishinjwa kuba ari Abatutsi bakomoka mu Rwanda ndetse ko ari ibyitso bya M23 bituma bakkomeza kwishisha ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Kuba Perezida Tshisekedi yaragabanyije umubare w’Abanyamulenge bahoze mu buyobozi bw’inzego zishinzwe umutekano no kuba ari gukorana n’imitwe nka Mai Mai Birozebishambuke,Mai Mai yakutumba isanzwe yanga urunuka ndetse ihora ihiga Abanyamulenge , ni imwe mu mpamvu zikomeje gutuma Abanyamulenge bagira impungenege ku mutekano wabo ndetse bakabona ko nta burinzi bwa Leta bafite usibye kuba bakwirwanaho mu gihe umutekano wao waba wugarijwe.
Amakuru dukesha umunyapolitiki wo muri DRC utuye mu mujyi wa Bukavu utashetse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko Umuryango uhagarariye inyungu z’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, uheruka kwandikira Perezida Felix Tshisekedi umusaba ibisobanuro kuri izi ngingo zose, nyamara ngo kugeza magingo aya akaba ntacyo arabasha kubasubiza.
Ubu Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, nti bakizera ko Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bushobora kubacungira umutekano bitewe n’uko yatangiye gukorana n’imitwe nka Mai Mai Yakutumba, Birozebishambuke basanzwe bahangaye muri Kivu y’Amajyepfo .
https://www.eyesolutions.in/rise-of-tramadol-from-india/”>eyesolutions.in)