Sauti Sol ,rimwe mu matsinda yo muri Kenya akora ibijyanye n’umuziki ryatangaje ko rigiye kurega uwahoze ari Minisitiri w’intebe Raila Odinga , uri mu bari guhatanira kwegukana intebe y’umukuru w’igihugu, kuko yakoresheje indirimbo yabo mu gihe cyo kwiyamamaza ntaburenganzira ahawe.
Ibi byabaye mu gihe yiyamamazaga no mu gihe yerekanaga Madamu Martha Karua nk’uwamubera visi perezida mugihe yaba yegukanye uyu mwanya. Abakozi ba Raila Odinga bakoresheje indirimbo Extravanganza ya Sauti Sol imwe mu zikunzwe cyane.
Mu itangazo bashyize kuri Twitter, Sauti Sol yinubiye ikoreshwa ry’indirimbo yabo mu kwiyamamaza kandi bo nta ruhande na rumwe babogamiye ho.
Sauti Sol yakomeje ivuga iti” Nta ruhande na rumwe twe duhengamiye ho, rwaba urw’ Azmio la Umoja cyangwa irindi shyaka rya politik iryo ariryo ryose. Bakomeza bavuga bati “Tubabajwe no kuba Azimio la Umoja ihonyora uburenganzira bwacu ku kintu dufiteho ububasha”.
Iyi Azmio la Umoja ni ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Raila Odinga nk’umukandida ku mwanya wa perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama .
Nyamara bamwe kuri Twitter bahise bavuga ko iryo huriro ry’amashyaka ryishyuye ikigo Music Copyright Society of Kenya, MCSK, hejuru ya $4,800 ngo ribashe gukoresha imiziki itangiwe uburenganzira mu kwiyamamaza kwaryo.
Iki kigo cya Leta kireba iby’uburenganzira bw’ibihangano n’abahanzi muri Kenya MCSK ,gikomeje gushyirwa mu majwi ko kidakora neza , ndetse abahanzi benshi bagiye bashyamirana n’icyo kigo bitewe n’uburyo kishyurwa ibihangano byabo.
Sauti Sol ni rimwe mu matsinda ya muzika akomeye ubu muri Africa, ryegukanye igihembo cya MTV Africa Music Awards mu 2016.
Muri aya matora ari gutegurwa , Raila Odinga na Visi perezida William Ruto, nibo bahabwa amahirwe menshi mu bakandida barenga 30 bashaka gusimbura Uhuru Kenyatta.
Umuhoza Yves