Umutwe uzwi nka Twirwaneho w’Abanyamurenge wongeye gukozanyaho n’inimtwe ya Mai Mai igizwe n’abakongomani bo mu bwoko bw’Abafuriru n’Ababembe.
Amakuru dukesha Imboni Yacu iri muri Teritwari ya Fizi Intara ya Kivu y’Amajyepfo n’uko guhera mu gitondo cyo kuwa 17 Kanama 2022 Abanyamulenge bibumbiye mu Mutwe wa Twirwaneho batangiye gukozanyaho na Mai Mai y’Abafuriro n’Ababembe ariko uyu munsi imirwano ikaba itangiye guhoshya.
Aya Makuru akomeza avuga ko Impamvu yateye iyo Mirwano ishingiye ku kurwanira ibinombe by’Amabuye Y’Agaciro biherereye mu gace ka Bigaragara Gurupoma ya Basimukuma y’Amajyepfo, Segiteri ya Mutambala teritwari ya Fizi ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Abantu barindwi barimo n’umutegarugori nibo bamaze kugwa muri aya makimbirane mu gihe Inzu zisaga 142 ku mpande zombi zimaze gutwikwa
Hshize igihe abakonyekongo bo mu bwoko bw ’Abanyamulenge bibumbiye mu mutwe wa Twirwaneho na Gumino bahanganye n’andi moko y’Abanyekongo byumwihariko abafuriro n’Ababembe.
Abanyamulenge bavugako Impamvu Nyamukuru yateje amakimbirane atajya arangira hagati y’aya Moko ari uko andi Moko atuye muri Kivu Y’amjyepfo byumwihariko mu misozi miremire ya Minembwe, Fizi na Uvira atajya yemera Abanyamulenge nk’Abenegihugu ba DRCongo, ahubwo agahora abashinja kuba abanyarwanda. Ibitero bitandukanye by’aya Moko byagiye byibasira abanyamulenge bigahitana abatari bake, Inka zigasahurwa ndetse n’amazu yabo agatwikwa abandi bagahunga, bigakorwa ingabo za Leta FARDC zirebera bigamije kubirukana ku butaka bwabo byatumye abanyamulenge bashinga imitwe yitwara gisirikare nka Twirwaneho na Gumino mu Rwego rwo kwirwanaho.
HATEGEKIMANA CLAUDE