Abanyapolitiki bo muri DRC bakomeje guterana amagambo bitewe n’imyumvire itandukanye ku ngingo irebana n’umutwe wa M23 n’uko ikibazo cyayo cyakemurwa.
Ejo kuwa 16 Ukwakira 2022 Depite Delly Sesanga akaba n’umuyobozi w’Ishyaka ENVOL de la RCD(Ensemble des volontaires pour le redressement de la RDC) ubwo yari mu nama yari yateguwe n’iryo shyaka mu rwego rwo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023 ,yatangaje ko kuba umutwe wa M23 umaze amezi arenga ane ugenzura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce muri Teritwari ya Rutshuru, bigaragaza gutsindwa ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi n’Ikimenyetso cy’Ubutegetsi bushingiye ku kinyoma.
Depite Delly Sesanga asanga kuba Ubutegetsi bwa bwa Perezida Felix Tshisekedi bukomeje kwanga kwicarana n’umutwe wa M23 kugirango bagirane ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane ,no kuba abategetsi ba DRC benshi barakunze gushingira politiki yabo ku kinyoma ku ngingo irebana na M23, ariyo mpamvu nyamukuru ituma kino kibazo kidakemuka no kuba amahoro n’ umutekano bikomeje kuba ingorabahizi mu Burasirazuba bwa DRC .
Yagize ati:” Ikibazo kiriho ubu n’uko dufite abategetsi bashingira politiki yabo ku kinyoma byumwirahiriko ku ngingo irebana na M23. Ndacyeka ko guverinoma yacu yemeye gucyemura ikibazo cya M23 binyuze mu biganiro kino kibazo kiba cyararangiye kera. Kuba rero M23 imaze amezi arenga 4 igenzura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce muri Teritwari ya Rutshuru bigaragaza kunanirwa no gutsindwa k’ubutegetsi buriho.”
Nyuma y’amagambo ya Depite Sensanga, Thierry Monsenepwo ,Umuvugizi w’Ishyaka CCU(Convention de Congolais Unis) rishigikiye Perezida Felix Tshisekedi, yahise atangaza ko ibyavuzwe na Depite Sesanga anenga Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ku ngingo irebana na M23, nta muntu byatungura bitewe n’uko yahoze mu mutwe wa RCD ( Ressemblement Congolais pour la Democratie) avuga ko wari ushyigikiwe n’u Rwanda nyuma akaza kujya muri MLC( Mouvement de Liberation du Congo) ya Jean Pierre Bemba yahoze ishyigikiwe n’Ubutegetsi bwa Uganda.
Akameza avuga ko iyi mitwe yose by’umwihirako RCD/Goma, ifite aho ihuriye na M23 ngo kuko abayishinze ari abahoze mu buyobozi bw’uyu mutwe Depite Sesanga yahozemo bityo ko amagambo ye ntawe yatunguye.
Yagize ati:” Ni gute amagambo ya Depite Delly Sesanga wabaye mu mitwe ibiri nka RCD/Goma na MLC imitwe yaterwaga inkunga n’abashotoranyi b’Abanyarwanda n’Abagande yagira uwo atangaza? Hanyuma yarangiza akavuga ko kuba M23 yarigaruriye Bunagana ari ikimenyetso cyo gutsindwa kwa Guverinoma ya DR Congo ? Ibyo yavuze ntago bisa n’ubumenyi n’amashuri yize, ahubwo aritwara nk’umuntu w’injiji wahawe ikirako cyo gusebya ubutegetsi n’abantu bagambiriye guteza imvururu mu matora yo mu 2023. ‘’
Ikibazo cya M23 gikomeje guteza impagarara mu Banyapolitiki batandukanye muri DRC ,kuko hari abasanga Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bwagombye kwicarana n’umutwe wa M23 bakagirana ibiganiro ndetse bakemeza ko kuba ntacyo bukora ngo bwongere bwisubize Umujyi wa Bunagana byaba binyuze mu biganiro cyangwa se imbaraga za gisirikare ukaba umaze amezi arenga 4 ugenzurwa na M23 . bigaragaza kunanirwa no gutsindwa ku butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi .
Ku rundi ruhande, hari n’abandi bashigikiye Perezida Felix Tshisekedi badakozwa ibyo kugirana ibiganiro na M23 bashinja kuba umutwe w’Abanyamahanga baturutse mu Rwanda na Uganda bateye DRC banyuze mu Burasirazuba ndetse ko uko byagenda kose M23 bazayirwanya bakayambura uduce twose yigaruriye no kuyisubiza iyo yaturutse binyuze mu nzira y’intambara.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Mugira amakuru agezweho ariko muzakosore imyandikire yanyu mujye muduha amakuru mwabanje gusoma nogukosora murakoze Kandi courage!!
Abo bavuga kurwanya M23 aribo bazajya imbere kuko FARDC yo ntishoboye ahubwo irasubiranamo. Abasirikare bayo birirwa bafunga cga bafungisha bagenzi babo.. Nakabaraga gake bari bafite kamazwe n’uru rwikekwe. Amezi ane n’imenshi ubu M23 iriyubaka buri munsi. Niba hari na recruitment bakoze ubu abinjiye bagifata Bunagana na Rumangabo, bari hafi kurangiza Course.
Kujya kubohoza Bunagana bizasa nkaho FARDC igiye gutera ikindi gihugu kuko ubu M23 iranahazi kurusha FARDC.