Ibibazo by’amakimbirane muri ADEPR bikomeje kuba agatereranzamba ka nyina wa nzamba RGB mu rubanza!
Muri iyiminsi itorero rya ADEPR mu Rwanda ryagiye rirangwa n’impinduka no kutavuga rumwe ku myanzuro hagati y’inzego zitandukanye. Kuva ubwo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwafataga umwanzuro wo kweguza komite nyobozi ya ADEPR mu ukwakira kwa 2020.
Taliki 08 ukwakira 2020 nibwo RGB yashyizeho komite nyobozi nshya yiswe iy’inzibacyuho iyoborwa na pasiteri Ndayizeye Isaie nk’umuvugizi mukuru nyuma yo kweguza komite yari iyobowe na Rev.Karuranga Ephrem.
Nyuma yiryo yeguzwa muri ADEPR hakurikiyeho impaka ndende bamwe bavugako RGB itarikwiye kwivanga mu mikorere y’itorero gusa bamwe mu basobanukiwe amategeko bakemeza ko uko byakozwe ntakibazo gusa nanone byari gukorwa hashingiwe ku mategeko shingiro cyangwa sitati ya ADEPR mu Rwanda aho bari kureka abanyamuryango ba ADEPR bakitorera abayobozi bashya hatabayeho ko Urwego nka RGB rushyiraho abarwo.
Taliki ya 10 mata 2021 nibwo uwitwa Karamuka Frodouard umwe mu banyamuryango ba ADEPR mu Rwanda yashyikirije urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ikirego aho yagobokesheje urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB)mu izina ry’umuyobozi warwo, mu byaregerwaga harimo gukuraho icyemezo kinyuranyije n’amategeko cyafashwe na RGB cyo kuwa 08.10.2020 gishyiraho komite y’inzibacyuho y’umuryango ADEPR.
Mu nyandiko Karamuka yashyikirije urukiko twaboneye kopi yagaragajemo ibibazo bitandukanye byirengagijwe mu muryango wa ADEPR binyuze mu cyemezo cy’ubutegetsi Ref.160/RGB/CEO/CSD/2020 cyo kuwa 2.10.2020 gihagarika inzego z’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR nyuma.
Muri izo nyandiko kandi agaruka ku ngaruka abanyamuryango bahuye nazo nyuma y’ishyirwaho rya komite nshya,uru rubanza ruzaba tariki ya 6 gicurasi 2021 saa 10h30 rubere ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ ivugabutumwa
mu 1940 ritangijwe n’ umuryango w’ ivugabutumwa w’ Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS), 1940,Ubutumwa bwiza niho bwatangiye kuvugwa muri Gihundwe ubu ni mu karere ka Rusizi.
Mu mwaka wa 1954: Bwana na madamu Linus Blomkvist bari kumwe n’Abavugabutumwa 2 b’ Abanyarwanda Sebalinda Frederic na Ngeruka Alexandre binjiye muri Gisenyi bavuye Machumbi-Kashebere muri Congo.
1962: Umurundi witwa Nyandwi Philippe yatumwe mu Rwanda maze afatanya na Karuhije Bernard gutangiza umurimo mu Ruhengeri.
Mwizerwa Ally