Rurageretse hagati y’umujyi za Kigali n’Umuyobozi mukuru wa Beno Holding, Rukundo Jean Pierre, usanzwe afitanye n’indi mishinga itandukanye n’umujyi wa kigali , ushinja umujyi wa Kigali Kudindiza umushinga we n’Abatwara amagare bo mu mujyi wa Kigali bazwi nk’abanyonzi bari kujya batwara abantu cyangwa imizigo kinyamwuga aho buri wese ngo yari kujya aba afite uruhushya rw’agateganyo (Permit Provisoire) bafite n’ibindi byangombwa bijyanye n’igihe cy’iterambere ry’umujyi byari gutuma akazi kabo kitwa ak’umwuga.
Umuyobozi mukuru wa Beno Holding, Rukundo Jean Pierre, avuga ko icyo uyu mushinga wari ushingiyeho ari ikoranabuhanga ryari gufasha ku bakora umwuga wo gutwara abantu hakoreshejwe igare kugabanya impanuka zakorwaga no kubarinda, ati” ni twe bantu ba mbere bazanye utwuma tugabanya umuvuduko mu modoka (Speed Governor) murabizi ko byatanze umusaruro ku modoka kuko impanuka zaterwaga n’imodoka zaragabanutse ku kigero gishimishije. Nyuma twasanze imodoka atarizo zitera impanuka gusa ahubwo n’abanyonzi ubwabo bari mu batera impanuka. Twishakamo igisubizo nk’uko duhora tubishishikarizwa n’Umukuru w’Igihugu.
Twari twashatse igisubizo ku banyonzi batwara abantu n’ibintu, tuzana ikoranabuhanga ndangakerekezo rya ‘Tuza LED Indicators’, igizwe n’ingofero zo mu mutwe (Casques) ndetse n’Amakote (gillets). Ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwerekana amerekezo umunyonzi agiyemo kugira ngo umushoferi w’imodoka imuri inyuma amenya aho umunyonzi agiye gukatira, twizera ko byari kugabanya impanuka ku buryo bushimishije”.
Rukundo ashinja Umujyi wa Kigali na Dr. Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’ibikorwa Remezo
Rukundo ashinja Umujyi wa Kigali na Dr. Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’ibikorwa Remezo wari mu mujyi wa kigali Kuva muri Kanama 2019 kugeza mu Kuboza 2020, ari Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, ngo kuba atarashyize imbaraga mu ishyirwamubikorwa ry’uyu Mushinga. Akomeza avuga ko hari n’abandi babigizemo uruhare mu idindira ry’umushinga bitewe ngo n’uko batakurikiranye ibyo Dr. Ernest Nsabimana ,Minisitiri w’ibikorwa Remezo yari yatangije
Umujyi wa Kigali wagaramye ibyo Rukundo awushnja
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahakanye ibyo umushoramari Rukundo awushinja uvuga ko icyo umujyi wa Kigali wari wakoze kwari uguhuza abanyonzi n’umushoramari ko ibyari gukurikira bitarebaga umujyi wa Kigali , ati”Ahubwo twakwibaza icyatumye udindira kuko twe ibyo twasabwaga twarabikoze, ahubwo muzamutubarize icyatumye atawushyira mu bikorwa”.
Rukundo Ntiyemeranywa n’ibyo Umujyi wa Kigali uvuga
Umuyobozi Mukuru wa Beno Holding, Rukundo Jean Pierre asobanura ibyo umujyi wa Kigali uvuga atari ukuri kuko ngo banze guhuza abanyonzi nk’ababafite mu nshingano ngo bigatuma acika intege zo gutangiza umushinga, Ati” Hari ibyo twari twemeranijwe ko bagomba guhuza abanyonzi bose bo mu mujyi wa kigali bari mu makoperative
Uko umushinga wari uteye
Rukundo avuga ko igare ryari gushyirwaho akaranga ikerekezo inyuma ndetse n’akamashini kayobora kazwi nka (Télécommande) cyangwa (Remote) kari gushyirwa imbere mu mahembe y’igare, ubundi aho umunyonzi agiye, akayikandaho, icyerekezo agiyemo kikishushanya muri ka karangakerekezo kari inyuma munsi y’intebe itwara abagenzi cyangwa imizigo. Ikindi ngo bari kubasobanurira uko iri koranabuhanga rikoreshwa.
Rukundo anasobanura ko gusaba abanyonzi impushya z’agateganyo ko bisa n’aho atari ikintu kitari kubagora kuko ngo bagombaga gushyirirwaho gahunda yo kwiga amategeko y’umuhanda ku buntu.
Agira ati “Abanyonzi bose bari bemerewe kwiga amategeko y’umuhanda ku buntu babifashijwemo na Kigali Employment Center aho umunyonzi yari kujya yiga 2 mu cyumweru.
Ikindi kandi ngo Police y’u Rwanda yari yabemereye kubaha ikizamini cyihariye (special ) kubazajya barangiza kwiga. Ibi byose ngo byari gukorwa mu rwego rwo guteza imbere umwuga wo gutwara abantu ndetse n’ibintu ku magare no kurinda umutekano w’abawukora mu cyerekezo cy’umujyi wa Kigali”.
Umunyonzi wari wemerewe guhabwa Tuza , ngo icyambere ni ukuba ari umunyonzi , kuba yari kuba agaragaza ko yatangiye kwiga amategeko y’umuhanda , kuba yarafunguye konti muri Radiant azahererwaho inguzanyo y’ibihumbi 30 muri Radiant yari kujya yishyurwa igiceri cy’ijana muri munsi.
Ibyo Dr. Nsabimana Ernest ubwo yatangizaga uyu Mushinga wadindijwe yavuze ko gutwara abantu n’ubwikorezi ari bimwe mu biranga iterambere ry’umujyi igihe bikozwe mu buryo bunoze
Ubwo yari Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Nsabimana Ernest, yavuze ko gutwara abantu n’ubwikorezi ari bimwe mu biranga iterambere ry’umujyi igihe bikozwe mu buryo bunoze
yagize ati “Mu bihugu byateye imbere, usanga barashyizeho imihanda igenewe amagare n’abanyamaguru. Mu mujyi wa Kigali, ubwikorezi bukoresha amagare bukwiriye gutezwa imbere, bugakora kinyamwuga abatwara amagare bakongererwa ubumenyi kandi bakoresha ikoranabuhanga. Ubu buryo bushya buzadufasha kujyana n’icyerekezo cy’umujyi ariko hanagabanuke impanuka zakorwaga n’amagare”. (Ambien)
Beno Holing, ihagarariye kampani 2 zirimo Beno Car Technology ( Beno Mobility) na Sizana Green solution. Beno Car technology yatangiye mu mwaka wa 2015 iza ishaka igisubizo mu kugabanya impanuka zaterwaga n’imodoka, izana uburyo bwo kugabanya umuvuduko mu mudoka hashyirwamo akuma kazwi nka Speed Governor.
Iri koranabuhanga riranga icyerekezo ryitwa “Tuza Led Indicators” ryakozwe n’ikigo cya Beno Holdings, ngo hagamije guteza imbere uyu mwuga no gusigasira umutekano w’abanyonzi batwara amagare mu muhanda.
Ikigo Radiant nicyo cyari cyasinye amasezerano n’abanyonzi yo kubaha ubwishingizi bw’ubuzima ndetse n’ubwishingizi ku nguzanyo bari kuzajya bafata ingana n’ibihumbi mirongo itatu y’amafaranga y’u Rwanda (30,000frw) yari kujya yishyurwa buri munsi aho umunyonzi yari kuzajya atanga igiceri cy’ijana cy’amafaranga y’u Rwanda (100frw).
Nkundiye Eric Bertrand