Abayoboke b’ishyaka URUNANA rya Jean Paul Turayishimiye muri Uganda barahigwa bukware na RNC bamwe bakaba baramenywe impyiko
Ubu muri RNC Uganda hari intambara yeruye karundura hagati ya Sula Nuwamanya na muramu wa Kayumba Nyamwasa Frank Ntwari aho buri umwe ashaka kuba ariwe wica agakiza muri icyo gihugu.
Iyi ntambara benshi bemeza ko ariyo igiye kurandura burundu RNC mu gihugu cya Uganda. Nkuko bisanzwe bigenda muri RNC, ubu igice kimwe kiri kuruhande rwa Ntwari ikindi kiri kuri Sula Nuwamanya nkuko byari bimeze mu gihe cya Benjamin Rutabana ubu umaze kwibagirana.
Iyi Ntambara imaze gutuma benshi munkehwa y’abayoboke RNC yari ifite muri Uganda bacika intege bayivaho cyane ko bimaze kugaragarira bose ko ntabuhengekero ifite. Ubu agatsiko ka Ntwari karangajwe imbere na Mahirwe naho aka Sula kayobowe n’inshoreke asangiye na Leonard yitwa Solane Niragire
Intandara yo gusandara kw’iyi ntambara yatutumbaga mw’ibanga n’inama ya RNC iherutse kubera mwishuri KINGWAYS (Gayaza) rya Josephat Twebaze wiyamamariza kuba umu depite mu nteko nshingamategeko ku itike ya NRM muri Gayaza ya Kakumiro.
Uti byagenze bite?
RNC yategetse abitabiriye inama kubanza kwishyura amashingi 10,000 babizeza ko bazarya inyama reka bakanywa n’agasembuye rwose abantu bayatanga bishimye kuko babibonaga nk’uburyo bwo gusabana busiza umwaka. Inama isoje abantu batangajwe no kuzimanirwa irindazi na soda gusa nuko amashingo yose Mahirwe ayakubita umufuko nkuko yari yabitegetswe na Frank Ntwari basanzwe bafatanya k wiba abaturage.
Umwe mu banyamuryango wari muri iyo nama dukesha aya makuru yabwiye itangazamkuru ati ;nubwo twababaye ariko ntabwo twatunguwe n’ubujura bwa Ntwari kuko n’igisahira nda kandi ntabwo ingwe yahindura ubugombo bwayo”
Aya marorerwa kuri Sula igisambo cy’umunyaruhama gitunzwe no kugambanira abanyarwanda, byari inkuru nziza kuri we wagendaga Ntwari runono kugira ngo amurandurane n’imizi. Nuko ntiyazuyaje ahubwo yakoze k’umusambane we Solange Niragire usanzwe ahagarariye abari n’abategaru gore muri RNC Uganda kugira ngo akongeze umuriro wo guheha umwanda witwa Ntwari Frank.
Uyu Solange Niragire n’umugore wataye umugabo mu Rwanda nyuma yuko afatiwe ngo mu busambanyi acika akana bari byaranye nuko ageze Uganda kwirongoza kwa Leonard Mugisha w,umufundi amaze kumutandukanya n’umugore bari babyranye kabiri, Leonard wari usanzwe ari umwizera ubu yagushijwe nuwo Yezeberi ubu asangiye na Sula Nuwamanya nawe ukora ibyo aca inyuma umutorokazi yinjiye ubu babyaranye rimwe gusa! Mbese RNC niyo Sodomu yanone! Amakuru yizewe ahamya ko aho batuye muri Rubasi ya Gayaza Leonard Mugisha yabaye iciro ry’umugani ndetse n’insengero azimajije amaguru kubera isoni n;agaciro gake.
Kugeza ubu Solange yamaze guteranya abayoboke ba RNC kuburyo uwavuga ko RNC muri Uganda yarangiye ataba yibeshye.
Ubu Ntwari arahigisha Solange uruhindu, Amakuru yizewe agera kuri Rwandatribune avugako yigambwa na Mahirwe yemeza ko igihe icyo aricyo cyose uyu mugore ari bwicwe cyangwa agufungirwa ahatava izuba nkuko Ntwari na Kayumba babigenje kuri Ben Rutabana n’abandi benshi tuzarondora mubihe biri imbere, Cyakora koko ingabo y’umugore iragushora ntigukura kuko Sula ntacyo abasha kumarira Solange muri aka kaga yamushyizemo
Abakurikiranira hafi ibi bera muri RNC, baremeza ko uyu ariwo mugeri wanyuma Kayumba n’ishyaka bateye basamba maze umwuka ubashiremo.
Ibyo bikiri aho Sula na Prossy biravugwa ko nyuma yuko bapfuye imisanzu na Murefu wa Katikara kugera aho abareze kuri polisi ya Kakumiro, ubu ngo bamuciye urwaho bamuha uburozi bwatanzwe na Kayumba, bakoresheje umuturanyi we,ubu akaba arembye cyane aho ari kuvurirwa mu bitaro.
Uyu Murefu niwe wari umutima w’ishyaka Urunana rya Jean Paul Turayishimiye wahoze muri RNC,muri Katikara akaba ariwe wafatanyije na John Ndinazo hamwe na Sulaiman Montare kwiba imisanzu y’ibigori irenga toni 10 bakiguriramo imodoka
Nanone John Ndinazo ubu nawe ari mubitaro avurwa impyiko zangijwe n’inkoni yakubiswe azira ibikorwa by’ishyaka ry’urunana, Uyu Mugabo bivugwa ko yakubiswe bikomeye nyuma yuko afatiwe mu nama za Ishyaka Urunana rya Jean Paul Turayishimye na Pasitori Deo Nyirigira bakamwihakana bikamuviramo gukubitwa nk’imbwa itagira shebuja.
Ubu buhemu abayobozi b’ishyaka Urunana bakoreye impunzi muri Uganda, nubwo bamwe byabaviriyemo ubumuga bwa burundu, abanda bagatindahara ndetse bamwe bikaba bizabaviramo urupfu, abakurikiranira hafi iri shyaka baremeza ko naryo bitariguye amahoro kuko ubu risigaye ryikorera politike yo kuri murandasi gusa.
Mwizerwa Ally