Rugema Kayumba arashinjwa n’ikiyise Opozisiyo ko ayishinja ubwicanyi ndetse ikaba iri kumukeka amababa ko yaba yaramaze kujya mu ntebe ya Penetensiya
Amakuru yiriwe acicikana kumbuga nkoranyambaga harimo facebook na whatsapp,abagize icyiswe Opozisiyo barimo cyane cyane abahoze k’ubutegetsi bwa Habyarimana,haba mu nzego za Leta y’icyo gihe,ababakomokaho ndetse n’ababarizwa mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda igizwe na bamwe basize bakoze Jenoside mu Rwanda bakomeje kwamagana imvugo za Kayumba Rugema umwe mu barwanya Leta y’uRwanda uba mugihugu cya Noruveje.
Intandaro y’ibibazo n’ubutumwa uyu Kayumba aherutse gicisha k’urukuta rwe rwa facebook aho ashinja abakoranye na Leta ya Habyarimana kwihisha muri opozisiyo ntibature ngo bihane ibyaha basize bakoze byibasiye inyoko muntu ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi,soma inkuru y’ubushize ijyanye nabyo: https://rwandatribune.com/kayumba-rugema-atintabwo-fpr-inkotanyi-ari-abicanyiahubwo-opozisiyo-nimwe-bicanyi/.
Rugema Kayumba yibaza ukuntu abicanyi benshi bihishe muri Opozisiyo batajya ahagaragara ngo bemere ibyaha bakaba barakomeje kwinumira,gusa ku ruhande rwa Opozisiyo bo bahise bamusamira hejuru,aho uwitwa Kazigaba Andre ashinja Kayumba Rugema ko yahindutse atakiri uwabo yabaye igikoresho cy’uRwanda,ndetse akaba ari gatumwa,uwitwa Mukiza Heslon ubarizwa mu mitwe,irwanya Leta y’uRwanda akaba ari mubahezanguni babaswe n’ivanguramoko we yashinje Rugema Kayumba ko atari umunyarwanda ko atanavuga mu Rwanda.
Ikibazo cy’ibura rya Ben Rutabana cyongeye gukubitanisha imitwe abarwanya Letay’uRwanda buri ruhande rurashinja urundi!
Rugema Kayumba arashinja Kazigaba hamwe n’abantu bo muri FDLR na RUD URUNANA ibura rya Ben Rutabana,mu gihe Kazigaba na bandi mu bahezanguni benshi bamuri inyuma bavuga ko Rugema Kayumba na mubyara we Kayumba Nyamwasa bafatanyije n’urwego rw’ubutasi CMI aribo babiryozwa, nkuko bagiye barigisa n’abandi barimo uwitwa Maic Rwarinda n’abandi.
Leta y’uRwanda nyiyahwemyekuvuga ko abarwanya ubutegetsi bwayo bameze nk’isenene zirwanira mu icupa,anariyo mpanvu amashyaka yabo avuka buri munsi kandi agasenyuka buri munsi,umwe muribo witwa Noble Marara ufite ikinyamakuru inyenyeri news,asanga nta opozosiyo ihari kuko icyo barwanira kidasobanutse ahubwo akaba abashishikariza kuyoboka gahunda za Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ,kuko ntazindi ngufu basigaranye,soma inkuru yabyo k’uburyo burambuye: https://rwandatribune.com/noble-marara-yagiriye-inama-opozisiyo-nyarwanda-iba-hanze-kuzajya-yitabira-inama-yigihugu-yumushyikirano-na-rwanda-day-kuko-nta-ngufu-isigagaranye/
Mwizerwa Ally