Mu mpera z’icyumweru gishize , impuzamashyaka rigeze aharindimuka rya MRCD-Ubumwe rya Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu uzwi nka Rukokoma ryakwirakwije inyandiko mpimbano, bitiriye Adolfo Pérez Esquivel umugabo ukomoka mu gihugu cya Argentine, akaba azwi cyane kuko mu mwaka w’ 1980 yahawe igihembo cyitiriwe Nobel, ashimirwa kwitangira amahoro(Prix Nobel de la Paix).
Muri iyo nyandiko nyir’ubwite yihakanye kuri iki cyumweru, aba basaza bari muri politiki mburamajyo babeshye ko yari yandikiye ibaruwa Michelle Bachelet, Komiseri Mukuru muri Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu, ngo itabariza “Abanyarwanda babayeho nabi cyane, kuko nta burenganzira bagira”.
Iyi nyandiko ikimara kujya ahagaragara, abasesenguzi bahise babona neza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko iyo iza kuba ari iya Aldolfo Perez, yari gutangazwa n’abashinzwe itumanaho mu biro bye, ndetse ikanashyirwa ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Si MRCD yari kuyikwirakwiza kuko atari yo ikorera Adolfo Perez akazi k’imenyekanishamakuru.
Aba basesenguzi mu bya politiki ndetse n’abahanga mu itumanaho bihutiye kubaza Umuryango uharanira amahoro Adolfo Perez Esquivel yashinze, maze usubiza ko ntaho uhuriye n’ibi binyabasazi butanga isura y’uburyo Rusesabagina na Twagiramungu basazanye ubusuma n’isoni nke.
Ibi bigaragaza kwiheba ku buryo badatinya kwitirira ibintu nk’ibi umuntu uzwi ku isi, ntibanatinye ko ahita abatamaza, bikaba byabaviramo no gushyikirizwa ubutabera.
Gusa bigaragara ko aba basaza nta kindi barwanaho, bararwiyambitse byararangiye, n’ibitari ibi barabikoze.
Uyu Rusesabagina we ni icyamamare mu guhimbahimba. Ntawe utazi filimi yahimbye yerekana ko yatabaye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara abo avuga ko yarindiye muri Hotel des 1000 Collines bivugiye ko bagombye kumwishyura kugirango atabajugunya mu myakaka y’Interahamwe na EX-FAR.
Faustin Twagiramungu nawe abamuzi bazamubarirwa n’ubujura yakoze muri STIR, Sosiyete ya Leta y’Ubwikorezi yahombeje, ikaza guseswa itakigira n’imodoka n’imwe, mu makamyo utabara iyo Sosiyete yari itunze.
Ari Twagiramungu, ari na Rusesabagina rero, bose ni inararibonye mu bwesikoro(escroquerie)
Aba basaza utabarizaho ubunyangamugayo birirwa kuri ya maradiyo rutwitsi bashishikariza urubyiruko kujya mu mutwe uhungabanya umutekano wa Leta y’u Rwanda FLN( agatsiko kitwara gisirikari ka MRCD-Ubumwe).
Igisekeje ariko ni uko abo barwanyi ba FLN nabo bumvikanye bavuga ko batayoborwa n’abantu basizwe n’ibihe.
Bagiye kera k’ubusa ariko, noneho iki kinyoma kirabakoma hasi.Alfonso Perez equivel si umuntu wo kwitirira imyanda y’inzererezi zose.
Ubwanditsi