Ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25, hari amakuru avuga ko arekurwa uyu munsi.
Aya makuru yo kurekura Paul Rusesabagina yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 ko aza kurekurwa.
Si Rusesabagina ufungurwa wenyine kuko asohokana na Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara bakoranye ibyaha bahamijwe.
Paul Rusesabagina yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 yaba mu rubanza rwa mbere rwaburanishijwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwafashe icyemezo muri Nzeri 2021.
Iki gihano kandi cyari cyashimangiwe n’Urukiko rw’Ubujurire muri Mata umwaka ushize wa 2022, rwemeza ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 cyari cyarakatiwe Rusesabagina kigumaho.
Uru rukiko rw’ubujurire kandi rwari rwagabanyirije Sankara, rumukuriraho imyaka itanu kuko rwayikuye ku myaka 20 ruyishyira kuri 15.
Izi mbabazi zatanzwe na Perezida Paul Kagame, yari aherutse kuzigarukaho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru witwa Steve Clemons, aho Perezida Kagame yari yavuze ko hari gukorwa ibiganiro bigamije kurekura Rusesabagina nkuko byakunze gusabwa n’amahanga.
RWANDATRIBUNE.COM