Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, yabwiye umucamanza ko kuva ubwo yabazwaga mu nzego z’iperereza, yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru.
Urubanza ku ifunga n’ifungurwa rwa Paul Rusesabagina rwatangiye kuri uyu wa Mbere, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aregwa ibyaha 13 byose byakozwe mu 2018 birimo ibitero bya FLN mu Majyepfo y’Igihugu.
Rusesabagina ubwo yabazwaga n’umucamanza niba yemera ibyaha aregwa, yanze kuvuga ngo icyaha iki n’iki ndacyemera, avuga ko adafite urutonde rw’ibyaha akekwaho ahubwo ko aza kwisobanura ku byo Ubushinjacyaha bwavuze.
Yabwiye Inteko Iburanisha ko amafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye, yamuhaye ama-euro 3000 kuko ngo “yarampamagaye arandirira” noneho amwoherereza amafaranga nk’umuntu w’umubyeyi. Ngo ayo si amafaranga yari yoherereje FLN.
Ku mafaranga umugore we yohereje muri Comores, ngo “madamu yayoherereje Sankara” kuko umubyeyi we Sankara n’umugore we ari abantu bavuka mu karere kamwe, bari baturanye. Umugore we ngo yoherereje Sankara amafaranga afasha umwana w’iwabo.
Ku mafaranga yoherereje Habiyaremye Noël, yavuze ko yabibwiye na FBI n’inzego zose z’iperereza. Yavuze ko Filimi Hotel Rwanda igisohoka, abantu benshi b’Abanyarwanda, b’impunzi, bumvise ko abaye umuntu utunze za miliyoni. Ngo buri wese yahise amushaka ku giti cye, icyo gihe kandi ngo ntabwo yari yakinjiye muri politiki.
Ku bijyanye n’amajwi n’amashusho Ubushinjacyaha buvuga ko bufite, yavuze ko yifuza kuzagenzura akareba niba ariwe cyangwa se atari we.
Ku bikorwa byakorewe i Nyaruguru byahitanye ubuzima bw’abaturage, Rusesabagina yavuze ko yabwiye inzego z’iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage abyicuza kandi akabisabira imbabazi.
Ati “Njye ubwanjye narabyicujije kandi mbisabira imbabazi imiryango y’abo byagizeho ingaruka ndetse n’igihugu.”
Me Nyambo uri mu bunganira Rusesabagina yavuze ko umukiliya we akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye ndetse byaba na ngombwa agategekwa kutagira ahantu arenga dore ko n’ibyangombwa bwe byafatiriwe.
Kuba hari ibikorwa bitari byiza FLN yakoze, Me Rugaza yavuze ko bitabazwa Rusesabagina kuko uyu mutwe utakibarizwa muri MRDC ahubwo ko bikwiye kubazwa abari muri uyu mutwe.
Yavuze kandi ko mu buhamya bwatanzwe n’abantu bakomerekejwe n’ibitero bya FLN ndetse n’amafoto y’ibinyabiziga byatwitswe, nubwo Rusesabagina abyicuza, Me Rugaza yavuze ko urukiko rukwiriye gusuzuma rukareba niba hari aho gutwikwa kwabyo bihuriye na FLN.
Me Rugaza yavuze ko urukiko rwakwemeza ko Rusesabagina yarekurwa atanze ingwate, bityo ko Ubushinjacyaha bwagaragaza ingano y’amafaranga yatangwa nk’ingwate hashingiwe ku gaciro k’ibyangijwe. Yavuze ko iyo ngwate yazagenwa hashingiwe ku myitwarire myiza ya Rusesabagina no kuba atarigeze akatirwa n’inkiko.
Yavuze ko Rusesabagina ari umuntu mwiza, wahawe ibihembo bitandukanye nk’umuntu w’inyangamugayo, bityo ko urukiko rwazabishingiraho ko ari umuntu mwiza, rukemeza ko yatanga ingwate.
Rusesabagabagina ashinjwa ibyaha 13 birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, Gutera inkunga iterabwoba, Iterabwoba ku nyungu za politiki, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake n’Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare.
Ibyaha uyu mugabo w’imyaka 66 ashinjwa bishingiye ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi. Harimo kandi ibyaha by’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda. Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.
Rusesabagina akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.
Mwizerwa Ally