Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rutangaje ko ruherutse kwimura Paul Rusesabagina akavanwa mu cyumba bwite yari afungiwemo ashyirwa hamwe n’izindi mfungwa ndetse kuri ubu akari afata amafunguro nk’ay’abandi.
Muri Kanama 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Rusesabagina.
Aregwa ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’umutwe wa MRCD/FLN yari abereye umuyobozi. Uyu mutwe ushinjwa ko mu bihe bitandukanye wagabye ibitero byishe baturage cyane cyane mu bice bya Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Mu iburanisha ryo ku wa 12 Werurwe uyu mwaka, Rusesabagina yabwiye Urukiko ko ahagaritse kwitabira urubanza rwe, ashinja urukiko ko rutashoboye kubahiriza uburenganzira bwe bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye.
Ku mbuga nkoranyambaga, abo mu muryango wa Rusesabagina batangaje ko Leta y’u Rwanda yahagaritse kumuha amazi n’ibiribwa yabonaga mbere, bagaragaza ko bishobora kuba ari uburyo bwo gushaka kumuhatira gusubira mu rubanza yivanyemo mu iburanisha ryo ku wa 12 Werurwe.
Bavuga ko kuba uburyo afunzwemo bwarahindutse mu byumweru bibiri bishize. Yajyanywe ahantu hashya afunganywe n’abantu atazi, bishoboka ko bahari kugira ngo bajye bamutangaho amakuru kuri guverinoma.”
Ikomeza igira iti “Ubu ibiribwa, amazi, imiti, no kuvugana n’umuryango we kuri telefoni buri cyumweru birimo gukurwaho. Ikibazo gihangayikishije cyane ni uko umuganga leta yu Rwanda yatanze yamwandikiye amacupa atatu y’amazi ku munsi, none ntayahabwa.”
RCS isobanura ko ifata imfungwa n’abagororwa mu buryo bumwe kandi ikita no ku bafite ibibazo bikeneye guhabwa umwihariko, bito ko icyemezo cyafashwe kuri Rusesabagina cyashingiwe ku kibazo yari yagaragaje.
RCS iti “Ku bijyanye na Paul Rusesabagina, yari yahawe icyumba n’amafunguro byihariye ubwo yoherezwaga muri Gereza ya Nyarugenge. Rusesabagina aheruka gushyirwa mu cyumba ahuriyemo n’izindi mfungwa n’abagororwa, ubwo yazamuraga ikibazo ko “afungiwe mu kato”, ibintu bitabaho muri gereza zo mu Rwanda. Ubu ahabwa amafunguro amwe n’izindi mfungwa kandi abonana na muganga igihe ari ngombwa, kandi ni ko bisanzwe.”