Umugabo wamenyekanye nk’intwari ya filimi Hotel Rwanda”, Paul Rusesabagina ubu uri muri kasho y’igipolisi I Kigali, yagiraniye ikiganiro n’ikinyamakuru “The New York Times” cyandikirwa muri Amerika. Mu nkuru cyasohoye ku musi wa kane, Rusesabagina yasobanuriye umunyamakuru wacyo ko yaguye mu mutego akisanga mu Rwanda.
Bwana Rusesabagina wahoze ari umuyobozi wa hoteri wanashimiwe ku bw’ubutwari yagize muri Jenoside yo muw’1994 mu Rwanda, avuga ko yashutswe n’abategetsi b’u Rwanda kugira ngo asubire mu gihugu mu kwezi gushize babone uko bamukurikiranaho ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi, akinjira mu ndege we yibwiraga ko igiye mu Burundi.
Paul Rusesabagina wabaye intandaro ya “Filimi ya Hoteli Rwanda”, ibyo yabibwiye ikinyamakuru The New York Times kuri uyu wa kabiri mu kiganiro cyari gikurikiwe n’abategetsi ba leta mu biro bikuru bya Polisi byo mujyi wa Kigali, aho amaze ibyumweru birenga bibiri afungiye.
Bwana Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko uzwi cyane mu banenga ubutegetsi wabaga mu buhungiro muri leta ya Texas muri Amerika, yavuze ko mu minsi ye ya mbere mu kasho ari mu maboko y’inzego zishinzwe ubutasi z’u Rwanda, yari ahambiriye, yapfutswe amaso, kandi atashoboraga kumenya aho afungiye.
Icyakora akavuga ko uko ubu hari icyahindutse mu buryo afashwemo. Umunyamakuru wamubajije akandika iyi nkuru yumvikanisha ko n’ubwo yavuze ko arimo gutanga ikiganiro ku bushake bwe, yasaga n’uvuga ku bw’agahato.
Mu kiganiro, cyatangiwe uburenganzira na leta y’u Rwanda, Bwana Rusesabagina yavuze uburyo yaburiye ku kibuga cy’indege muri Dubai nyuma y’iminsi mike akaza kwerekanwa i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda yambaye amapingu. Icyakora inkuru y’uburyo yabuzemo yakuruye ibibazo ndetse n’impungenge, ku ruhande rumwe bitewe n’uku kuba rurangiranwa mu bya filimi.
Rusesabagina wari umaze imyaka aba mu bihugu by’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko indege bwite yinjiyemo muri Dubai yatekerezaga ko yerekeje i Bujumbura mu Burundi, aho yateganyaga gutanga ikiganiro mu nsengero ku butumire yari yahawe n’umupasitoro wo muri icyo gihugu.
Icyakora, nk’uko abivuga, agisohoka mu ndege mu masaha y’urukerera rwo ku itariki ya 29 y’ukwezi gushize kwa 8, yisanze agoswe n’abasirikare b’u Rwanda, hanyuma abona kumenya ko aho ari atari mu Burundi ahubwo ari mu Rwanda, igihugu gituranyi cyabwo, aho yaherukaga mu myaka 16 ishize. Yavuze ko ibyo byamutunguye
Mwizerwa Ally