Abaturage bakoresha imipaka ihuza u Rwanda na Repebulika iharanira demokarasi ya Kongo mu karere ka Rusizi baratangazako batishimira serivisi bahabwa iyo bakeneye serivisi z’abinjira n’abasohoka kuko haba imirongo miremire bikabakerereza mu ngendo bigatuma imirimo yabo ya buri munsi yiganjemo ubucuruzi n’ubuhahirane bikorwa nabi bikabatera ibihombo bya hato na hato bakadindira mu iterambere.
Barasaba ko habaho kwagura inyubako hagashyirwaho izijyanye n’igihe dore ko izihari ari iza kera bakongera abakozi kugirango ubuhahirane burusheho kugenda neza,n’ijikijyanye n’amasaha nacyo kigakemuka umupaka ukaba nyabagendwa amasaha 24 kuri 24.
Ndayishimiye Jean Baptiste atuye mu murenge wa Kamembe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yagize ati “Ndi umwe mu bakora ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya kongo, dufite ikibazo twifuza ko gikemuka cy’umurongo muremure dutonda tujya guteresha ama cashe , inyubako ntizijyanye n’igihe kuko ni iza kera, turasaba ko cyakemuka kuko umwanya bifata uduteza ibihombo kuko tugera mu mirimo igihe cyadusize.”
Nzamwita Placide nawe akora ubwikorezi yunzemo ati “Ibyagezweho ni byinshi dushima ariko ikibazo cy’imirongo dutonda kiratubangamiye, turifuza ko cyakemurwa tugakora mu bwisanzure kuko iyo urebye aho isi igeze mu muvuduko w’iterambere usanga abantu bakeneye gukora mu muvuduko udasanzwe, iyo duhuye n’ikibazo cyo gutinda ku mipaka kubera imirongo bitera ibihombo, niyo mpamvu twifuza ko habaho kudukorera ubugizi hakagira igikorwa mu rwego rwo kwihutisha serivisi zitangirwa ku mupaka, ibyo bikozwe neza twatera imbere kandi ibihugu duturukamo nabyo byazamuka mu bukungu, kuko imisoro dutanga yakwiyongera.”
Mwamini Charlotte ni umuturage mu mugi wa Bukavu yemeza ko imirongo bahura nayo ibabangamiye bakaba bifuza ko byakemurwa
Akomeza ati “Hari byinshi duhahira mu Rwanda, nabo hakaba ibyo bakura iwacu muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo, ikibazo turagisangiye natwe iwacu imirongo iba ihari twagera mu Rwanda tugasanga iyindi, byica akazi Cyane , nkora ubucuruzi bw’inyama nzivana mu Rwanda hari igihe nzigeza iwacu zangiritse zatangiye kuzana impumuro mbi kubwo gutinda, bituma ndangura nkeya kubwo gutinya ko zamfira ubusa, kandi ibyo byagiye bimbaho kenshi n’abo dufatanyije.”
Kuri ibi bibazo byagaragajwe n’abaturage ikinyamakuru rwandatribune.com cyegereye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butangaza ko bukizi hari ibyabanje gukorwa birimo ibikorwaremezo ibindi abaturage bifuza bikazakorerwa ubuvugizi.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ya aragira ati “Ni byiza ko abaturage Bagaragaza ibyifuzo byabo, bagatanga ibitekerezo n’umurongo mugari w’ibyakorwa, nibyo koko inyubako zikoreramo serivise z’abinjira n’abasohoka zimaze igihe ariko twabanje kuhashyira ibikorwaremezo by’imihanda bijyanye n’ingengo y’imali yari ihari yatangiye kubakwa, ariko ikijyanye kwagura ziriya nyubako turabikorera ubuvugizi hamwe n’icyo cyo kongera amasaha vuba aha bazaba babiboneye igisubizo kiza igisubizo tuzagishakira hamwe ku bufatanye n’izindi nzego zibifite mu nshingano.”
Akarere ka Rusizi gahana imbibi n’igihugu cya Repebulika iharanira demokarasi ya kongo, iyo uhageze uhasanga urujya n’uruza rw’abambuka bikaba bigaragaza umubano mwiza ibi bihugu bifitanye ariyo mpamvu ababituriye bifuza ko hakongerwa ibikorwa remezo n’inyubako zijyanye n’igihe bikajyana no kongera abakozi kugirango serivisi z’abinjira n’abasohoka zirusheho kwihutishwa bityo abaturage bagere aheza hifuzwa.
Alicia HABIBI