Kuva kuri uyu wa gatanu, mu mujjyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi, kurema isoko no guhahira mu masoko birasaba kuba ufite icyangombwa cy’uko wakingiwe COVID-19.
Kuri buri muryango w’isoko wahasangaga abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO hamwe n’abanyerondo bagenzura niba ugiye kwinjira afite ikigaragaza ko yakingiwe.
Ku babujijwe kurema amasoko kuri uyu wa gatanu bavuga ko inzego z’ubuyobozi zakabaye zarabamenyesheje mbere iby’iki cyemezo bakamenya uko babyitwaramo.
Julien Mahoro Niyingabira, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu kigo cy’ubuzima RBC yavuze koUbusanzwe ibyemezo rusange bijyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bifatwa binyuze mu nama y’abaminisitiri. N’ubwo minisiteri zishobora gushyiraho amabwiriza yihariye ajyanye n’ibyiciro runaka, mu mabwiriza aheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, nta ririmo ritegeka abarema amasoko kubanza kwikingiza COVID-19.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru mu kwezi gushize kwa cyenda, Perezida Paul Kagame yavuze ko hataragera ko mu Rwanda kwikingiza biba itegeko, bitewe n’uko inkingo zihari ubwazo zidahagije.
Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yo kuri uyu wa kane igaragaza ko abasaga miliyoni 3 n’ibihumbi 700 ari bo bamaze nibura gufata doze imwe y’urukingo rwa COVID-19, kuri miliyoni zisaga 12 z’abaturage. Ni mu gihe abamaze guhabwa doze zombi bakabakaba miliyoni 2.