Abaturage b’umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi ku kirwa barinubira kubaho nta muhanda bagira yaba iwabo cyangwa se ubahuza n’iyindi mirenge,bavugako bibatera ibihombo mu bucuruzi, abarwayi bakabura uko bagezwa ku bitaro igihe bahawe transfer , kandi bituma bakomeza kubaho mu bwigunge kuko imuhahirane n’iyindi mirenge ari ikibazo cyane muri ibi bihe by’imvura, bakaba basaba ko iki kibazo cyakemuka nabo bakagera ku iterambere ryifuzwa.
Nyandwi Theophile ni umuturage wo ku Nkombo yagize ati” Dutewe impungenge no kutagira umuhanda hano ku kirwa cya Nkombo, bidutera ingaruka z’ibihombo mu buryo buri hejuru, kuko nta migenderanire n’imirenge duhana imbibi y’akarere kacu ka Rusizi, ikindi Hari ibikorwaremezo twegerejwe nk’ikigo nderabuzima cya Nkombo usanga abakozi baje kuhakora batahamara kabiri,bitewe n’uko hatagendeka ibihe by’imvura haba hanyereye Nkombo yose yabaye icyondo utabona aho unyura, ni ikibazo kiduhangayikishije dusaba ko twashyirirwa mo byibuze raterite umurenge wa Nkombo nawo ukaba nyabagendwa, tugakora tukiteza imbere.”
Mukashyaka Mariam nawe atuye ku kirwa cya Nkombo yungamo ati” Ikibazo cyo kutagira umuhanda kiratugoye , kuba tuba mu mazi hagati tutagira umuhanda biratubangamiye, hari ubwo umurwayi aremba, imbagukira gutabara igatinda kutugeraho kubera umuhanda mubi bishobora gutuma umuntu yanatakaza ubuzima, umuhanda ukozwe ubuzima bwahinduka bwiza kuko burya umuhanda ni iterambere, kandi hari ibikorwa byinshi byakozwe aho twegerejwe umuriro w’amashanyarazi twubakirwa amashuri n’ibindi tukaba tubona ko umuhanda atariwo wananinirana kuko leta y’ubumwe itwitayeho kuko yadukoreye byinshi biruta umuhanda.”
Ubwo yasuraga iki kirwa cya Nkombo Minister w’ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko ibibazo byagaragajwe bigiye gukorerwa ubuvugizi bikemurwe hagendewe ku bushobozi igihugu gifite.
Yagize ati” Nibyo koko kutagira umuhanda bigaragara ko ari imbogamizi icyo tugiye gukora ni ugukora ubuvugizi , kandi twizeye ko bizakemuka hagendewe ku bushobozi igihugu gifite , ariko kandi tubasaba nabo gufata neza ibyo bafite bagira uruhare mu kubibungabunga no kubirinda kwangirika.”
Ikirwa cya Nkombo giherereye mu Murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi , ni ikirwa gituwe n’abaturage ibihumbi 19, imirimo bakora yiganjemo uburobyi n’ubucuruzi, ubwo Ministre w’ubuzima yabasuraga bamugaragarije ikibazo cyo kutagira umuhanda abizeza ko kizakorerwa ubuvugizi kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza buzira umuze.
Alice Ingabire Rugira