Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yoroheje ingamba zikaze zari zarafashwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya corona virus mu Rwanda abaturage batuye mu karere ka Rusizi bagumye muri gahunda ya guma mu rugo, abatuye mu murenge wa Nkombo baravuga ko bafite ikibazo cy’aho guhahira.
Abatuye mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, baravuga ko kuba bari muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya corona virus, ntacyo bitwaye kuko ari uburyo bwo kubungabunga ubuzima bwabo.
Gusa nubwo bari kwirinda, bafite ikibazo cyo kubona amafunguro
Bavuga ko ubusanzwe bahahira i Kamembe no mu murenge wa Nkaka, kandi bakagenda bakoresheje ubwato none bakaba batemerewe kuva mu rugo.
Bakomeza bavuga ko agace batuyemo utagahingamo imyaka ngo yere, bavuga kandi ko n’abacuruzi ari bacye cyane kandi nabo kugeza ubu batemerewe kujya kurangura.
Umuturage waganirije umunyamakuru wa teradignews dukesha iyi nkuru utashatse kwivuga amazina yagize ati”erega kuba turi mu rugo ntacyo byari bitwaye, ahubwo ikibazo ni ukubona ibiribwa, kuko ubusanzwe tubona ibidutunga ari uko dufashe ubwato tukajya mu mujyi wa Kamembe cyangwa ahandi. Ubu rero turibaza ukuntu tuzabaho muri ibi bihe bitoroshye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko bari gushaka uko bavugana n’abikorera muri ako gace kugira ngo bajye bahahira abaturage, kuko ntabwo abaturage bose bafata ubwato ngo bagende mu wundi murenge kandi ikigamijwe ari ukubarinda ko hagira uwandura.
Ndacyayisenga Jerome