Abaturage bo mu karere ka Rusizi bakoresha umuhanda Mahesha-Mibirizi baratangaza ko uyu muhanda wangiritse ukaba ugiye gucikamo kabiri ukaba ubateye ubwigunge kuko batabona uko bageza umusaruro wabo ku soko, no kugana ku kigo nderabuzima cya Mibilizi bikaba bitaborohera, uyu muhanda ukaba wahuzaga abaturage b’Imirenge ya Butare,Gikundamvura, Nyakabuye,Gitambi, Muganza na Bugarama mu karere ka Rusizi.
Abaturage bawukoresha bavugako bijejwe igihe kirekire ikorwa ryawo n’abayobozi batandukanye bagiye bayobora akarere ka Rusizi ntukorwe none bikaba bigeze aho ugiye gucikamo kabiri
Uwitwa Twagirumukiza Gabriel atuye mu murenge Nyakabuye yagize ati” Uyu muhanda Uraduhangayikishije cyane,twibaza impamvu udakorwa byaratuyobeye , abayobozi batwijeje ko ugiye gukorwa ariko ntibyabaye, ntitugeza umusaruro w’imyaka twejeje ku masoko kuko nta modoka zikiwukoresha , kugera ku bitaro bya Mibilizi nabwo ntibidukundira kuko bidusaba gukoresha ibilometero birenga 50 tunyuze mu muhanda Kamembe-Rusizi,kandi ubundi bitagombye kurenga 15.”
Ikimpaye Donatilla atuye mu Murenge wa Gitambi yunzemo ati’’Iyangirika ry’uyu muhanda riraduhangayikishije cyane , hari umubyeyi mugenzi wanjye wishwe n’inda n’uwo yaratwite kubera uyu muhanda mubi, byasabye kumuzengurukana agezwa ku bitaro bya Mibilizi byarangiye , turasaba ubuvugizi kugirango uyu muhanda ukorwe ube nyabagendwa.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko inyigo y’uwo muhanda yakozwe ukazakorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imali ya 2020-2021
Nsigaye Emmanuel, Ubuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati’’ Ni umuhanda ufatiye runini abaturage b’akarere kose kandi si ku kwivuza gusa kuko kariya gace karera cyane umusaruro ugapfa ubusa kubera kubura uko ugera ku masoko, twari twateganije miliyoni 300 zo kuwukora dusanga ntacyo zamara, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imihanda( RTDA) uriya uri mu y’ingenzi mu karere uzakorwa byihutirwa mu ngengo y’imari 2020-2021.’’
Uyu muhanda w’ibilometero 15 ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko gushyirwamo kaburimbo byatwara miliyari 24 z’amanyarwanda kandi atahita aboneka, ariko mu gukura bariya baturage mu bwingunge waba utsindagiwe mu gihe ubundi bushobozi bundi bugishakishwa.
INGABIRE RUGIRA Alice