Mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu habaye umukwabu wo gufata abateye abangavu inda zitifujwe , ni igikorwa cyakozwe n’abayobozi b’akarere ku bufatanye n’inzego z’ibanze iz’umutekano n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avugako badashobora kwihanganira abasamvanya ababa n’abakora ibyaha kuko bigira ingaruka zitari nziza ku baturage.
ati’’ Ayo makuru ni yo, abafashwe bose hamwe ni 40, bafashwe na RIB ku bufatanye n’izindi nzego zikorera muri aka karere, bari kuri sitasiyo za RIB zitandukanye muri aka karere, icyo navuga ni uko abakora ibyaha bose, baba abasambanya abana ,baba n’abakora ibindi byaha ntibashobora kwihanganirwa,kuko nk’abana bato baterwa inda bibagiraho ingaruka nyinsh no kubo babyaye , izi ngeso ntizishobora kwihanganirwa abafashwe barakekwa hagiye gukurikiraho ubutabera abazahamwa ibyaha bazahanwa.”
Iki gikorwa cyashimishije abaturage kuko bizatuma ababitekereza babyibagirwa Nyiramana Speciose atuye mu murenge wa Mururu yagize ati”Twe dufite abangavu tumaze kurwara imitima kuko turahangayitse ubona nta mwangavu urenga imyaka 18 adatewe inda, ubu umuntu asigaye atifuza kubyara umukobwa kuko ibiri hanze bibakorerwa biteye inkeke, usanga umwana aterwa inda atarapfundura amabere birababaje , iki gikorwa cyo gufata aba bagabo kiradushimishije kuko biratuma abandi bibabera isomo bitume bacika ku ngeso bihaye yo gusambanya abana.”
Ntirenganya Monica nawe atuye mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yungamo ati “Twagiye twamagana kenshi iki kibazo ariko kigakomeza kugaragara, ubwo byahagurukiwe natwe turatanga amakuru, dutinyuke kandi ntibafate abasore gusa n’abagabo bubatse bafite ingo nabo batabwe muri yombi, icyo tugiye gukora ni ugushishikariza uwaba afite amakuru wese kuhatanga kugirango bakurikiranwe, bahanwe tube mu Rwanda ruzira gusambanya abangavu, umwali ajye aterwa yige asabwe akobwe ajye kubaka urugo rwe abe ariho abyarira aheke ahembwe yizihirwe.”
Imibare igaragaza ko abana b’abangavu 314 batarageza ku myaka 18 basambanijwe baterwa inda muri iyi myaka 5ishize , akarere ka Rusizi kakaba karakunzwe gutungwa agatoki ko kudakurikirana no kurebera iki kibazo, ubuyobozi bukaba bumara impungenge abaturage bwizeza ko bagiye gukurikirana ababikora bagahanwa kuburyo bizaba amateka.
INGABIRE RUGIRA Alice