Abakoresha umuhanda munini wa kaburimbo Rusizi-Bugarama bavuga ko kuba warangirikiye ahitwa ku gitengu mu murenge wa Nzahaha bibateye Impungenge , kuko iyangirika ryawo rishobora guteza ibibazo bakaba basaba ko wasanwa ugakomeza kubafasha mu buhahirane.
Bavuga kandi ko inkangu zatenguye umusozi ibitaka byenda gupfukirana umuhanda wose kuri icyo gice, ikindi gice kigiye gucikamo kabiri bakaba batewe impungenge z’uko umuhanda wafungwa bikabagiraho ingaruka zo guhagarika ingendo zabo.
Abaganiriye na Rwandatribune.com bavuze ko kuba uyu muhanda usenyuka utamaze kabiri bibahangayikishije bakaba basaba gukora ubushakashatsi bwimbitse mu kuwusana bigakorwa bagendeye ku miterere y’aho uherereye dore ko hari hasanzwe isoko y’amazi munsi y’uwo muhanda.
Tuyizere Daniel atuye mu murenge wa Nzahaha aragira ati”Uyu muhanda wubatswe kera udufitiye akamaro kanini haba mu mihahirane imigenderane n’ibindi , twibaza niba uzakorwa wagiye kuko ibitengu byaje ari byinshi bisatira umuhanda, kuburyo hafashwe ingamba zo gukoresha uruhande rw’epfo kandi narwo inkangu yaturutse munsi yawo kuburyo umuhanda watangiye gucika turasaba ko wasanwa hakiri kare , kandi umusozi wose ukitabwaho by’umwihariko kuko wose ugenda utenguka bikaba bimaze gusatira umuhanda wose, dufite impungenge ko ntagikozwe ushobora kuzacikamo kabiri abo mu bugarama bakisanga bonyine batakibasha guhura n’abo mu bindi bice by’igihugu.”
Mutuyimana Francisco nawe ni umucuruzi mu karere ka Rusizi yunzemo ati’’ si iki gice gusa kuko na hariya mu ikorosi ugana mu Bugarama igice cyaho kigiye gucikamo kabiri kandi hasanzwe hakunda kubera impanuka zitari nke zihitana n’abantu, munsi yaho hakaba nubwo imodoka zitahamenyereye zirenga umuhanda zikagwa munsi yawo , abanyonzi baba bikoreye imizigo bayijyanye mu Bugarama bagakubitana n’imodoka zikabahitana, turifuza ko wakorwa hakiri kare utarateza ibibazo.”
Abashoferi bakoresha uyu muhanda nabo bagaragaje impungenge ubateye dore ko ureshya n’ibirometero 40,
Amani Jean Paul yagize ati’’ natwe nk’abashoferi bakoresha uyu muhanda buri gihe turahangayitse cyane sinzi niba ubuyobozi bubyitayeho. Hasanzwe haba impanuka Zimaze guhitana benshi abandi barakomeretse ,none reba n’ukuntu umuhanda wabaye. Aha hantu tuhanyurana ubwoba bwinshi rwose hakwiye gukorwa imodoka zitaratangira kwirenga zigwa munsi y’umuhanda, cyane cyane ku bashoferi batahamenyereye.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko iki kibazo kizwi kandi koko gihangayikishije, akavuga ariko ko ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi ( RTDA) kiri mu nzira zo gutanga isoko kugira ngo ahatengutse n’ahandi hose hangiritse hasanwe, bikaba bizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Yagize ati”Nibyo koko umuhanda Kamembe Bugarama haraho wangiritse biturutse ku nkangu yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi,ariko ni ikibazo kigiye gukemuka mu buryo bwa vuba aho RTDA nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi cyatwijeje ko kigiye gutanga isoko vuba ugasanwa ,ariko dusaba abawukoresha kwitwararika birinda umuvuduko uri hejuru kandi Polisi y’igihugu nayo turayisaba kudufasha mu rwego rwo kurinda abawukoresha kuba bahura n’impanuka zishingiye ku mikoreshereze mibi yawo ariko turizeza ko iki kibazo kuraba cyakemutse mu minsi ya vuba.”
Uyu muhanda bivugwa ko washyizwemo kaburimbo bwa mbere n’ababiligi mu 1952, warumaze imyaka irenga 50 ukomeye, ukaba utaramara imyaka irenze 10 usanywe ,abaturage bavugako bifuza ko ibikorwa remezo begerezwa byajya bikorwa mu buryo burambye bigakorwa neza, uyu muhanda ukoreshwa n’amakamyo manini avana sima(ciment) mu ruganda rwa cimerwa , hamwe n’imodoka zitwara abagenzi n’imizigo b’ibihugu nka Repebulika iharanira demokarasi ya congo , n’uburundi ukaba kandi ukoreshwa n’abaturage mu buhahirane bw’imigi ya Bukavu na Uvila.
Alice Ingabire Rugira