Abaturage bo mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe mu Karere ka Rusizi bavuga ko kutagira amazi kuri ubu ari ikibazokibakomereye cyane ndetse cyanahagaritse ubuzima bwabo, ngo kuko kuri ubu udafite nibura inoti ya 500 Frw bitamworohera kubona amazi meza nayo azanwa n’abanyonzi bayakura mu bindi bice biyafite.
Iyo Mirenge yombi iherereye mu Mujyi wa Rusizi, abayituye bakaba bemeza ko bagiye kumara icyumweru cyose nta n’igitonyanga cy’amazi kigaragara muri robine zabo no ku mavomo rusange, bityo bakaba bifuza ko inzego zibishinzwe zabagoboka batarahura n’ibindi bibazo birimo kwandura indwara zituruka ku mwanda.
Aba baturage bo muri uyu mujyi bavuga ko iki ari ikibazo gituma biyahuza ay’ibishanga n’amazi n’ayo mu mibande usanga nayo yuzuyemoimyanda, ndetse naho ngo hagahora huzuye abavomyi biganjemo urubyiruko bityo nayo akaba abona umugabo agasiba undi.
Abo mu Murenge wa Gihundwe bo bavuga ko batangiye kubura amazi guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, inzego zibishinzwe zikababwira ko byatewe n’itiyo yacikiye munsi y’inyubako y’umuturage wayubakiyeho, kuyisana bikabanza kugorana.
Gusa icyo kibazo cyaje gukemuka, hashize iminsi ibiri amazi arongera aragenda yongera gucikira hafi y’Ibitaro bya gihundwe nabwo iza gusanwa ariko budakeye kabiri nabwo arabura.
Iyo babajije abakozi b’Ikigo Gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC), bababwira ko itiyo yongeye guturikira hafi y’isoko y’amazi bita Litiro, kuyisana bikaba bisaba imbaraga zihambaye, bityo abaturage badakwiye kuyategereza mu gihe cya vuba.
Bamwe mu baturage imvahonshya dukesha iyi nkuru yasanze ku isoko y’ahitwa ku Kadashya barimo Uwimana Aline w’imayaka 20 agiye gushaka amazi yavuze ko yakoresheje iminota 45 kugira ngo agere kuri iyo soko naho akaba yari ahamaze amasaha atatu bitewe n’inkomati yari ihari.
Yagize Ati: “Udafite umusore muziranye muri abo bazanye amajerikani menshi ngo akuvomere ntuyacyura kuko avomwa n’abasore b’ibigango. Igipfunsi kiba kivuga urebye nabi wanahakomerekera. Icyumweru kigiye gushira twirirwa dutya nta guteka kumanywa, nta koga, nta kumesa imyenda, mbese ntituzi niba turi mu mujyi cyangwa n’abatwigishaga isuku bakivuga”.
Uretse kuba muri uyu mujyi hagaragara ikibazocy’amazi kandi mu mubande wa Rushakamba ahasanzwe urugomo rw’abasore bivugwa ko baba bahaze urumogi, hari bamwe mu bagore n’abakobwa bataka kubahohotera mugihe bagiye gushaka amazi aho izo nsoresore zishaka no kubakubita.
Ikindi kibazo giteje inkeke kuri iri bura ry’amazi mu mujyi wa Rusizi ngo nuko n’abanyeshuri batakijya ku ishuri kuko ababyeyi babasibya bakirirwa ku mugezi bagiye gutonda imironko bashaka amazi mu gihe baba ntayo babonye mu mpera z’icyumweru.
Ibi bibaye mu gihe nanone abaturage b’Akagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe, na bo babarirwa mu gice cy’umujyi, bamaze hafi amezi 2 nta n’igitonyanga babona bitewe n’umusozi wacitse inkangu ugaca itiyo bakaba bamaranye iminsi impungenge z’amazi mabi y’igishanga cya Cyunyu banywa, aho bizezwaga ko bizakemuka vuba.
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rusizi Ngamije Alexandre, avuga ko mu minsi ishize amatiyo yagiye acika bamwe bakabura amazi ariko ko hari ibindi bice byayabonye, ariko ubu ho ngo kobitoroshye nagato kuko itiyo yacitse ari iyagaburiraga umujyi wose.
Agashimangira ko bisaba ibikoresho biturutse i Kigali, n’abakozi bo gusubiza ibintu mu buryo bakaba atari bake. Ati: “Iyi tiyo yaturitse ni iyo ku muyoboro mugaro wo kuri Litiro, turi kugerageza kuyikora ngo turebe ko byatungana abaturage babe bihanganye, tubirimo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr. Kibiriga Anicet akaba yamaze impungenge abakekaga ko ubwo hakorwaga uyu muyoboro haba harakoreshejwe amatiyo atujuje ubuziranenge, ahubwo akavuga ko biterwa n’uko ingano y’amazi ayoborwa mu mujyi yiyongereye bityo hakaba hagenda hasimbuzwa imiyoboro yakeraigasimbuzwa imishya ifite imbaraga.
Ibyo ngo ahanini nibyo bituma gusimbuza imiyoboro ifite imbaraga nke bitinda, abaturage bakagorwa no guhita babona amazi nk’uko bari babyiteze.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com