Mu cyumweru gishize ku itariki 22 ukuboza 2019 m ‘umudugudu wa Muyebe akagali ka Murwa umurenge wa Bweyeye inkangu iherutse guhitana abana batatu ubwo imvura yagwaga umusozi ukaridukira ku mazu agasenyuka abana batatu bagapfiramo ababyeyi babo bakarokokana.
Abaturage batuye muri aka gace babwiye Rwanda tribune ko iyi nkangu yangije amazu menshi ku buryo nta muntu wakongera kuyaturamo.
ibi bibaye nyuma y’aho inzego z’ubuyobozi zisabiye abaturaye kuva mu manegeka nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaje ko muri ibi bihe hazagwa imvura nyinshi ishobora guteza ibiza ku bantu batuye ahashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Mushimiyimana Janvier yemeje aya makuru avuga ko ku cyumweru mu masaha ya saa kumi nimwe umusozi wararindutse ugwira amazu atatu, imwe igwamo abana batatu ariko ababyeyi babo n’undi mwana muto bararokoka.
Ku kibazo cyo kuba abasenyewe n’iyi nkangu ntahobafite ho gutura Bwana Mushimiyimana yavuze ko hateganyijwe ubufasha.
Yagize ati::”Dufite gahunda yo kuhabakura tukareba ahandi heza batuzwa.”
Kwimura abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro yayo ya 17.
HABUMUGISHA Vincent