Abaturage b’akagali ka Kamashangi umurenge wa Kamembe basoje shampiyona y’umupira w’amaguru football yahuzaga imidugudu yose igize aka kagali yatangijwe ku munsi w’intwali kuya 01 Gashyantare, ni shampiyona yabaye ubwambere muri aka kagali bakaba bishimira ko wabaye umwanya wo kubahuza, bakira ubutumwa bw’abayobozi kuri gahunda z’ubumwe no kugira indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Bihoyiki Marizuku atuye mu kagali ka kamashangi ni umwe mu bakurikiranye iri rushanwa avugako bifuza ko byazakomeza kandi ubutumwa bahawe biyemeje kubushyira mu bikorwa
Ati”Iri rushanwa ryabaye umwanya wo guhuza abantu baramenyana duhabwa ubutumwa bwo kugira ubumwe mu kagali kacu tukirinda ibiyobyabwenge ahubwo tugaharanira gukunda umurimo kuko ariwo soko y’iterambere, ibyo twagaragarije ubuyobozi ko tugiye kubishyira mu bikorwa tugira ubutwali bwo gukunda igihugu cyacu cy’u Rwanda no kugikorera.”
Uwimana Marie Louise nawe yunzemo ati” Akagali ka kamashangi urebye nta kintu cyaduhuzaga buri wese yabaga ari nyamwigendaho, hahandi ntatinya kuvuga ko tutari tuziranye,ariko umupira w’amaguru waraduhuje twese twazaga gushyigikira amakipe y’imidugudu tukareba tukidagadura tugasusuruka, ikindi nuko urubyiruko rwabyiyumvishijemo cyane,umwanya batakazaga mu bidafite umumaro aya marushanwa ataraza ubu bawukoresha mu kwitoza kuko buri mudugudu washakaga gutwara igikombe, ni igikorwa dushimira tukaba dusaba ubuyobozi kugishyiramo imbaraga kikajya kiba byibuze buri gihembwe.”
Madame Uwizeye Marie Therese ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Kamashangi avugako iyi shampiyona yiswe iy’intwali yagenze neza ashima uruhare rw’abaturage mu kuyitabira kandi ngo ni igikorwa kizahoraho kuko siporo ari umuhuza
Akomeza ati ” Mu gutekereza iki gikorwa twararebye dusanga abaturage baratatanye nibwo twagize igitekerezo cyo kubahuza,mu ntego igira iti dukomeze ubutwali twubaka indangagaciro , twabahurije hamwe dushyiraho imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru dutangira abaturage bayiyumvishijemo dusoje uburyohe bwaryo ari bwinshi cyane.
Ibyakozwe ni uruhare rwabo icyo tubizeza nta gusubira inyuma tugiye gutera intambwe ijye imbere turenge akagali tugere ku murenge no ku karere dushyiremo imbaraga mu kumenyekanisha impano ziri mu rubyiruko rwa kamashangi , byagaragaraga ko abaturage bakeneye kwidagadura ariko bakabura uko babyitwaramo, icyo tubizeza nuko iki gikorwa kizahoraho kandi tugiye kurushaho kucyagura dushyiramo n’ibyiciro by’abari n’abategarugoli.”
Amarushanwa y’umupira w’amaguru yahuzaga imidugudu yose y’akagali ka Kamashangi yateguwe ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge akaba yaratangijwe ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Bwana Vincent de Paul NSENGIYUMVA ku wa 01/02/2020.
Hahujwe amazone ane ku buryo bukurikira
1.Zone 1(Kannyogo,Badura,Ntemabiti)niyo yabaye iya mbere ihabwa igikombe gifite agaciro ka50000f
2.Zone2(Mahoro,Muganda,Nyakayonga)yabaye iya2,ihabwa igikombe gifite agaciro ka30000f
3.zone3(Mucyamo)yahawe igikombe gifite agaciro ka20000
4.Zone4(Gitinda,Mucyamo,kadasomwa) yahawe enveloppe ya10000f yo kubafasha kumesa imyenda.
Nyuma abaturage bahawe ubutumwa burimo gukunda igihugu,guharanira umuco wubutwari,kwimakaza indangagaciro twirinda ibiy obyabwenge,igikorwa cyashojwe nubusabane, tubibutse ko amakipe yakinaga agizwe n’imidugudu yose igize akagali ka kamashangi uko ari 11.
INGABIRE RUGIRA Alice