Sosiyete sivile ikorera mu karere ka Rusizi , iramagana ubwicanyi bumaze iminsi bwibasiye abagore muri aka karere , hakaba hari amakuru ari kumvikana mu mujyi wa Rusizi avugako abo bagore bishwe bakuwe mo ingingo matirisi n’impyiko, abagize ihuriro rya sosiyete sivile bavugako umuntu wese agomba kubaho kandi neza ntawufite uburenganzira bwo kuvutsa undi ubuzima ,inzego zose zikaba zisabwa ubufatanye mu kurandura iki kibazo.
Mukankubito Emerence umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu rusange y’abaturage (plate forme de la Societe civile descentralisée ubwo bari mu kiganiro na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Rusizi yagize ati”Twe nka sosiyete sivile ikorera mu karere ka Rusizi twamaganye ubwicanyi bwibasiye abagore muri iyi minsi,aho hari amakuru avugwako bicwa bakuwemo ibice by’ingingo z’imbere mu nda matrices impyiko n’ibindi, turabyamaganye kuko ubwoba ni bwose abagore bacuruza ubucuruzi buciriritse muri uyu mujyi bari gutaha kare kubwo gutinya ko bahura n’abo bagizi ba nabi.
Turasaba ko akarere kagira icyo gakora kugirango abo bicanyi bafatwe kandi bazashyirwe ku ka rubanda bagaragarizwe abaturage kandi bahanwe by’intangarugero,kandi twizeye ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuko hari byinshi bwakoze byiza ubu umunyarwanda akaba atekanye.
Abaturage bo mu karere ka Rusizi bavugako ubu bwicanyi bubateye impungenge kandi bakeneye ibisobanuro ku cyaba kibyihishe inyuma
Sinamenye Desire atuye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe aragira ati”Tumaze iminsi twumva ubwicanyi bwibasiye igitsina gore cyane aho bicwa nabi, kandi bigakorwa bamaze gufatwa ku ngufu, ubwo urumva ko ababikora ntaho bataniye na babandi bakora ibikorwa by’iterabwoba hirya no hino, turasaba ko iki kibazo cyarangira.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abaturage kutarangazwa n’ibikorwa by’abo bicanyi kuko umwanzi w’igihugu ashaka gusenya ibimaze kugerwaho , kandi ko adateze kubigeraho kuko inzego z’umutekano ziri mu kazi kazo,bavuga kandi ko gukurwa mo ibice by’ingingo z’imbere ari impuha basabwa kuzirinda.
Me Rubagumya Antoine Ni Umuyobozi w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko (Maison d’Acces à la Justice/ MAJ) mu karere ka Rusizi,
Yagize ati”Iki kibazo cyahagurukije inzego zose mu minsi ishize na Gender monitoring officer baraje , ikigaragara nuko abagore bishwe koko, bajyanwa kwa muganga bakorerwa isuzuma gusa basanze bose barabanje gufatwa ku ngufu mbere yo kwicwa ariko,abaganga bavugako bari bafite ingingo zose,ko ibyo bityo ibivugwa ko bakuwemo matrices zabo ari ibihuha, abaturage turabasaba kutarangazwa nabyo , kandi inzego z’umutekano ziri mu kazi kazo ku bufatanye na RIB mu gihe cya vuba twizeye ko ababikoze bazagaragazwa kuko iperereza riracyakorwa kugirango abo bicanyi bafatwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yateye utwasi iby’ayo makuru. Asaba abaturage kwirinda ibihuha , agira ati “Turabasaba basaba kwirinda ibihuha kuko abishwe bose ntawe bakuyemo ibyo bice by’umubiri nkuko byavugwaga.”
Hari amakuru yacicikanye mu baturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko abagore babiri baherutse kwicwa n’abagizi ba nabi bataramenyekana, bagiye bakurwamo nyababyeyi.
Aya makuru yakwirakwiye nyuma y’aho ishyamba ry’ahazwi nko mu Nyagatare hagaragaye imirambo y’abagore babiri bishwe mu bihe bitadukanye, abo bagore ni abo ni abo mu Mirenge ya Gihundwe na Giheke.
Abaturage bagaragaza impungenge ariko amakuru y’izi mfu nanone akazamo n’ibyakwitwa ibihuha byo kuba barishwe ariko za nyababyeyi zigakurwamo , ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bavugako ubwicanyi bwabaye ariko ko nta mugore wakuwemo nyababyeyi muri abo bishwe dore ko umwe yari atwite inda y’amezi atatu, Abaturage bakaba basabwa kwirinda impuha kuko ari imwe mu mayeli umwanzi akoresha.
Alice Ingabire Rugira