Umukobwa w’imyaka 20 wo mu mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Rebero mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bivugwa ko yabyaye umwana w’umuhungu amuta mu gihuru arenzaho itaka ariko Imana ikinga akaboko uyu muziranenge ntiyahasiga ubuzima.
Ubwo uyu mubyeyi yihekuraga agata umwana yari amaze kwibaruka mu gihuru,hari umukecuru wahingaga hafi y’aho agira amakenga y’icyo uriya mubyeyi yari aje gukora muri kiriya gihugu.
Uyu mukecuru yahise ajya kureba muri kiriya gihuru asanga ni uruhinja batayemo banarurengejeho itaka, ahita atabaza, abantu baraza basanga uyu mwana akirimo umwuka.
Bivugwa ko uriya mukobwa n’uruhinja rwe bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mushaka ngo bavurwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Jean de Dieu Rwango yemeje aya makuru asaba ababyeyi kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere.
Ati “ Natwe twarabimenye tujyayo turi kumwe na Polisi na RIB dusanga umwana atarapfa turamutabara. Umwana na Nyina twabanje kubohereza ku kigo nderabuzima cya Mushaka.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma ikigo nderabuzima cya Mushaka cyohereje uriya mwana na Nyina ku bitaro bya Mibirizi kugira ngo bitabweho.
Rwango avuga ko uriya mukobwa yari asanzwe aba iwabo (afite Se na Nyina), gusa ngo bivugwa ko asanzwe yicuruza.
Ababyeyi bari hafi yahabereye iri bara baranenga imyitwarire y’akobwa muri gihe ,
Mukangirinshuti Francine atuye mu murenge wa Nzahaha aragira ati” Abakobwa bo muri iyi minsi bigize abadakorwaho,ntawumuhana ngo yumve,benshi barashaka kugendana n’ibigezweho bararikira utunu wabagira inama ntibayikurikize bikarangira bashyize ubuzima bwabo mu kaga nkuriya wihekuye.
Turasaba ko hashyirwaho ibihano bikaze ku myitwarire y’abakobwa mu rwego rwo gukumira ibibazo nkibi.”
Nkurayija Gaspard nawe yunzemo ati”Birababaje kubona umubyeyi yihekura yemeye gutwita amezi icyenda yose none birangiye abyaye nkaho atamushyize ku bibero ngo yonse nk’abandi babyeyi ahisemo kumuvutsa ubuzima, Birababaje.
Twese dufite abakobwa twashegeshwe n’agahinda niyo mpamvu tugiye kurushaho kubegera tukabagira inama , mu rwego rwo kubarinda kugwa mu bibazo nk’ibi.”
Imibare igaragaza ko mu karere ka Rusizi abakobwa basaga 300 , baterwa inda zitifujwe mu minsi yashize ubuyobozi bwakoze ubukangurambaga bugamije kurandura iki kibazo,kuko kiri mu biteza amakimbirane mu miryango avamo n’imfu za hato na hato zikunze kugaragara hagati y’abashakanye muri aka karere.
Alice Ingabire Rugira