Mu Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, haravugwa inkuru ibabaje y’umusaza w’imyaka 77 basanze amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye kubera ibibazo yari afitanye n’umukobwa we wabyariye iwabo.
Uyu musaza witwa Masumbuko Andre, bamusanze yiyahuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gicurasi 2022 aho bamusanze mu nzu amanitse mu mugozi yashizemo umwuka, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu musaza yari asanzwe abana n’umugore we w’imyaka 74 y’amavuko ndetse n’umukobwa wabo ndetse n’umwuzukuru.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Inzego z’ibanze, avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku kibazo cy’umukobwa wabo wabariye mu rugo utajyaga imbizi na se [nyakwigendera].
Bimenyimana Philbert uyobora Akagari ka Kamanu yagize ati “Yari afite umukobwa wabyariye mu rugo batavugaga rumwe, inzego z’Umudugudu n’Akagari zagerageje kubaganiriza biratuza nta n’urwego rwari ruherutse kujya gukemura icyo kibazo.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ubundi ushyingurwe n’umuryango we.
Umukobwa wa nyakwigendera witwa Nyiransabimana, yavuze ko urupfu rw’umubyeyi we rwamenyekanye ubwo yari avuye ku isoko rya Nyakabuye agasanga inzu ikinze, ubundi akagerageza gushaka aho ababyeyi be bari akayoberwa aho bari.
Nyuma yaje kwigira inama yo gutabaza abaturanyi be baza gufata umwanzuro wo kureba mu cyumba, basangamo uyu musaza amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.
RWANDATRIBUNE.COM