Dr Nzaramba Théoneste wari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Mibirizi byo mu Karere ka Rusizi, we n’abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubakurikiranyeho ibirimo gukora inyemezabwishyu z’impimbano ubundi bakishyuza amafaranga adafitiwe impamvu.
Byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko abandi batawe muri yombi, ari umukozi wa RSSB wari ushinzwe ushinzwe inyemezabwishyu mu Bitaro bya Mibirizi, Nkulikiye Domitien.
Hari kandi Bigirimana Placide wakoreraga RSSB ku Kigo Nderabuzima cya Gihundwe na Nsengiyumva Emmanuel na we ukorera RSSB ku Kigo Nderabuzima cya Nkaka.
Aba bose uko ari batatu, bakurikiranweho kunyereza agera muri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ibyaha bikekwa kuri aba bakozi, byakozwe hagati y’umwaka wa 2020 na2022.
Bakekwaho ko mu bihe bitandukanye bagiye bakoresha inyandiko mpimbano zigaragaza ko bagiye mu butumwa bw’akazi butabayeho ubundi bagakora inyemezabwishyu nta serivisi z’ubuvuzi zatanzwe bagamije kwishyuza umurengera RSSB ubundi amafaranga bakayakubita mu mifuka yabo.
Dr Murangira yongeye kuburira abijandika mu bikorwa nk’ibi by’uburiganya ko “guhabwa amafaranga y’ubutumwa bw’akazi kandi utabugiyemo warangiza ugasinyisha nk’aho wabugiyemo ari icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.”
Dosiye y’aba bantu yamaze gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse ruyishyikiriza Ubushinjacyaha ngo rubaregera urukikko rubifitiye ububasha.
RWANDATRIBUNE.COM