Abaturage bo mu kagali ka Kamatita umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi barasaba ko Iyarwema Godfrey wo muri aka kagali akurikiranwa agahanwa by’intangarugero ku marozi yiyemerera dore ko akomeje gusaba ibiguzi kugirango azarogore abo yaroze ibi bakaba babifata nk’ubwishongozi bukabije.
Tumukunde Dative atuye mu kagali ka Kamatita aragira ati ” Iyarwema we yabyemereye mu nteko rusange imbere y’abayobozi , yivugira ko yaroze akaba agomba guhabwa inka kugirango arogore uwo yashyize ku karago, ni ubwishongozi ku buryo atabihaniwe yazatumaraho urubyaro,turifuza ko yabihanirwa kandi abayobozi bakadufasha akagarurira ubuzima uwo yabwambuye.”
Ikimpaye Christian nawe atuye muri aka kagali yunzemo ati”Twatangajwe no kumva yiyemerera ko yaroze umwana w’umukobwa abivugira mu nteko y’abaturage twese twiyumvira , agerekaho ko ababyeyi b’uwo mukobwa bagomba kumushakira inka , ubwose koko ko ibintu byabashizeho bamuvuza bikaba byatanze ubwo iyo nka nitaboneka uwo mwana agende apfe tumuhambe koko?Turasaba ko abarozi bahagurukirwa kuko baradukenesheje batumaraho abantu , nabo bagomba kuryozwa ibyo bakora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamatira, Ndagijimana Boniface yemeza ko koko iki kibazo cyagaragaye mu nteko rusange y’abaturage Iyarwema akabyiyemerera ko yaroze umuntu ibi akaba yarabifatanyije na bagenzi be
Agira ati “icyo gihe umuturage witwa Mukantwari Faustin yavuze ko umwana we w’umukobwa witwa Uwizeyimana Gloriose w’imyaka 19 y’amavuko yarozwe na Iyarwema,mu inteko y’abaturage Iyarwema yavuze ko yaterekereye akamutamba ngo bitewe n’uko mu muryango akomokamo baterekeraga kandi bagatanga abana b’imfura , ibi ngo ntabwo yabikoze wenyine ubwo twari mu nteko rusange y’abaturage yagaragaje n’urutonde rwabo bafatanyije , twasoje Iyarwema ahita ashyikirizwa ubugenzacyaha.”
Si ubwambere Iyarwema akurikirwanwe ku byaha by’amarozi kuko muri 2008 yayafungiwe akamara imyaka ine muri gereza , uyu mugabo abaturanyi be bakaba Bahangayikishijwe n’amarozi ye adatinya no kwiyemerera ku karubanda , barasaba ubuyobozi kuyahagurukira kuko bimaze kuba umuco.
INGABIRE RUGIRA Alice