Abaturage b’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi mu kagali ka Pera baratangaza ko ikiza cyabateye mu ijoro rya keye giturutse ku mugezi wa Rubyiro cyabasize iheruheru, kuko cyatwaye imyaka yabo n’amazu agasenyuka ndetse amazi agatwara ibikoresho byabo ibindi bikarengerwa, barasaba ubuyobozi kubatabara kuko bafite impungenge zo guhura n’ibyorezo bikunze kugaragara mu kibaya cya Bugarama birimo korera malaria n’ibindi dore ko amazi acyuzuye hose kandi akaba ari amazi yivanze mo umwanda uturuka ku misarani yasenywe n’amazi, bakaba bahangayikishijwe n’uko ubuzima bwabo buri mu kaga.
Bizuriho Christophe atuye mu kagali ka Pera, umudugudu wa Kiyovu, akarere ka Rusizi ni umwe mu basenyewe yagize ati “Njyewe numvise amazi ansanze mu nzu saa saba z’ijoro, nari ngiye hanze mbura aho nyura kubera amazi yari yamaze kuzura inzu yose.
Icyo nakoze nasohoye abana n’umugore nta kintu na kimwe twakuyemo kuko inzu yari yatangiye kunyeganyega igiye kutugwaho, kuva icyo gihe turi ku gasozi n’abana, inzara igiye kubahitana kuko na n’ubu amazi aracyuzuye mu rugo hose igikoni cyasenyutse n’uwabona ibyo kurya ntiyabona aho abitekera.”
Buregeya Amosi yunzemo ati “Nabyutse nka saa sita z’ijoro imvura yari yaraye igwa ngiye kubona mbona amazi ansanze mu nzu nkiza abana tugisohoka inzu iba iraguye amazi yatwaye ibyangombwa byose indangamuntu ubwisungane mu kwivuza amarangamuntu byose byagiye. ”
Ababyeyi n’abana barataka inzara Uwintije Chantal yagize ati “Twaramiye ubuzima ibindi bijyanwa n’amazi tugeze izi saha za saa cyenda z’amanywa abana bataragira icyo barya ubu twabuze aho dukwirwa Leta idufashe tubone aho tuba kandi tubone uko dutekera abana, dukeneye ubuvugizi kugirango tubone ubutabazi bw’ibanze
Abandi batewe impungenge nuko bashobora kurwara
Mukamana Vestine aragira ati “Hano twari dufite imisarani none uwo mwanda wivanze n’amazi biduteye impungenge ko bishobora kutuviramo indwara z’impiswi na korera hamwe na maraliya kuko urabona uko amazi yivanze n’ibihuru mbega isuri ikundana n’imibu kandi ubu tuvugana hari abatangiye gufatwa bari gutaka imbeho no munda, ubuyobozi butube hafi budufashe kuko turababaye.”
Ikinyamakuru Rwandatribune cyegereye ubuyobozi bw ‘akarere ka Rusizi bavugako bageze ahabereye iki kiza bagira inama abaturage yo kuba bashatse aho bikinga mu gihe bakiri kureba icyakorwa
Kankindi Leoncie ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi Ushinzwe ubukungu n’iterambere yagize ati “Nibyo koko ikiza giturutse ku mugezi wa rubyiro cyangiririje abaturage icyo twakoze ni ukubasura, amazu 19 niyo yangiritse ariko bose ntabwo bari mu kiciro cyo gufashwa, ikijyanye n’inkunga y’ibiribwa yo ntayo turabona inama yego imyaka yagiye ariko siyose, turabasaba kureba aho baba bikinze kandi bakubahiriza inama tubagira zo kubungabunga imigezi n’ibidukikije muri rusange.
Abaturage bavugako inzu zasenywe n’ibiza ari asheshatu mu gihe ubuyobozi butangaza inzu eshatu, mu mazu yangiritse 19 ,ubuyobozi bw ‘akarere butangaza ko muriyo 16 ashobora gusanywa ariko hakibazwa niba imvura ikomeje kugwa nayo ashobora kugwa hasi kuko ubwo umunyamakuru wa Rwandatribune yhasuraga amazi yaracyuzuye muri ayo mazu abayatuyemo bose bari hanze ku gasozi yaba abakuru n’abato, aba baturage bakaba bahanze amaso Leta kugirango ibafashe kuva mu bibazo batewe n’ikiza cy’umugezi wa Rubyiro.