Abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Kamembe,amaduka 68 mu 120 yarakinze bimukira mu mujyi wa Bukavu kubera kubura abakiriya kubera ingaruka za Covid19 no guhunga imisoro.
Umujyi wa Kamembe uherereye hafi y’umupaka uhana imbibi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, niho ubonera uburemere bw’iki kibazo, aho ahahoze urujya n’uruza rw’abantu banyuranamo n’ibinyabiziga bitwaye ibicuruzwa ubu abahabarizwa ni mbarwa, menshi mu mazu y’ububiko n’amaduka manini byarakinze, ugerageje gushishoza unyujije amaso mu madirishya y’inzugi n’amaduka urabona ko hose nta gicuruzwa kikiharangwa.
Umwe mu bacuruzi basigaye aho I Kamembe yatangarije ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ,ko benshi mu bacuruzi bigiriye muri Congo ku buryo nta numwe wasigaye ndetse n’abandi baratashye ku mpamvu y’uko gucuruza byabananiye.
Yagize ati:None se ahantu udashobora no gucuruza kimwe cya cumi urumva hari akazi karimo nanjye ndigucunga nibigera mu kwa Gatandatu bikimeze ngutya nanjye nzigendera”
Uyu mugabo akaba ari muri mbarwa basigaye muri aka gace aho yahoze akorera mu miryango itatu, aho yaranguzaga ibicuruzwa byiganjemo ibinyampeke none ubu akaba asigaye akorera mu mujyango umwe kuko iyindi yayisubuje ba nyirayo kubera kubura abakiriya,gutya n’uwo muryango yawufunga, aho ashyiramo ibicuruzwa bikamara ukwezi bitarashira mu iduka.
Undi muturage ucuruza ibiribwa byivanzemo ifu y’ibigori n’umuceri yicaye iruhande rw’iduka rye ubona ko agaragara nk’uwumiwe.
Yagize ati” rwose ikigaragara ni uko turi mu bihombo gusa, mbese tumeze nka ya sazi isigara ku ruhu rw’inka kandi inka yarariwe cyera, ngo uzi kubona wirirwa mu iduka wagera mu rugo bakwaka amafaranga yo kugura umunyu ukayabura! ,Ngo no kuba yaje gufungura iduka kwari ukugira ngo inyoni zize gutora imungu ziba ziri mu bicuruzwa.
Aba bacuruzi bavuga ko bagenzi babo bajyanwe n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19 hakaba hari abandi bavuga ko byaba byaratewe n’amafaranga bacibwa adasobanutse ndetse n’umusoro mwinshi bacibwa arenze kandi baba batayacuruje.
Ihungabana ry’ubu bucuruzi n’igenda ryabacururizaga muri iyi Kambembe ryateje inguruka nyinshi ku bakeshaga amaramuko kuri ubu bucuruzi mu gihe bwabaga bukorerwa hano mu Rwanda, aho benshi bavuga koo kugirango imiryango yabo ibeho ari abo bacuruzi babaga akazi.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abo bemera ko ikibazo cy’abacuruzi bimuriye ibikorwa byabo muri RDC bikomeje kugira ingaruka nyinshi, nyamara Bwana Ephrem KAYUMBA uyobora ako karere ntiyemeranya n’abavuga ko ikibazo cy’imisoro cyaba bimwe mu ntandsao y’iryo genda.
Yagize ati: Iyo umucuruzi yakoreraga ku butaka bw’u Rwanda hanyuma ejo akagenda gukorera buzinesi ahandi birumvikana ko ari igihombo kiba kibaye ku ruhande rw’umusoro ngo kuko niba yagombaga kwishyura TVA nta musoro wa TVA azaba acyishyuye.
Meya Kayumba akomeza avuga ati:Ku bijyanjye n’imisoro simbona ko mu Rwanda twaba dufite ikibazo cy’imisoro ihanitse kuko muri RDC iyo urebye neza wasanga ariho wasanga ariho basora imisoro ihanitse kuko twakira ibibazo by’Abanyarwanda bakorerayo bakakubwira ngo ejo umuntu runaka yaraje yiyita urwego runaka akakwaka amafaranga akagenda nta ninyemezabwishyu (resu) aguhaye n’ibindi bibazo bitandukanye batugaragariza.
Nubwo bitoroshye kumenya umubare nyiri zina w’abacuruzi baba barimukiye muri Bukavu ndetse n’ingano y’igihombo mu mafranga ibi byaba byarateje, ingaruka zo kuri iki kibazo ziragera no kubafite inyubako z’ubucuruzi zikodeshwa mu mujyi wa Kamembe nko mu nyubako z’isoko rishya rya Rusizi rizwi nka RUKI bagaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’ubushobozi bw’izi nyubako , ni ukuvuga hafi imiryango 120 yari ifite abayikoreragamo nyamara kuri ubu isigaye ikorerwamo ikaba isigaye ari 68 yonyine.
hakaba impungenge kuri bamwe ko ibintu bikomeje uko biri uyu mujyi uzasigara ari uwo guturwamo gusa, ubucuruzi bukimukira hakurya mu gihugu cy’abaturanyi cya RD Congo.
Kambale Shamukiga