Akarere ka Rubavu ntikarimo mu ngamba nshya zoafashwe kuko amakuru atangwa agamije guhashya icyorezo aratanga icyizere Guverineri Munyentwari;
Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe bigize Umujyi wa Kamembe yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Mu masaha ya saa Yine n’igice nibwo bamwe mu baturage bari mu Mujyi wa Kamembe basabwe n’inzego z’umutekano gusubira mu ngo zabo mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVOID- 19 gikomeje gufata indi ntera muri aka karere.
Abaganiriye na IGIHE bemeje ko babwiwe ko nta muntu ugomba kuva mu rugo ahubwo, ibikorwa byose bigafungwa uretse ahagurirwa ibiribwa, ahacururizwa imiti ndetse n’amavuriro.
Umwe yagize ati “Habanje kuza imodoka igenda itanga ubutumwa ko abaturage basubira mu ngo zabo. Ubu ndatashye nari ndi mu mujyi Kamembe mu isoko bavuga ko tugomba gusubira mu rugo hagasigara abacuruza ibiribwa gusa no hanze hagiye gukora Pharmacie gusa, twe ngo bishobotse ni kuri 15 z’uku kwezi (Kamena).”
Undi na we ati “Abashinzwe umutekano baje badusanga mu maduka batubwira ngo dukurikize gahunda ya Guma mu rugo.’’
Rusizi iri mu duce turi kubonekamo ubwandu bwinshi bw’abarwayi ba Coronavirus kuko mu minsi ine ishize muri aka karere hagaragaye abantu 24 banduye COVID-19.
Icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Rusizi muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri cyafashwe kuri uyu wa 4 Kamena 2020, cyashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.
Serivisi zemerewe gukomeza gukora n’izakumiriwe
- Abakozi ba Leta n’abikorera bose barasabwa gukorera akazi mu rugo keretse abatanga serivisi za ngombwa.
- Amasoko, amaduka, inzu zo kwiyogoshesherezamo, amagaraje, ibinamba, ubwubatsi bw’inzu, ubwubatsi bw’amato, birafunze keretse ahacururizwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku, farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.
- Resitora n’amahoteli byemerewe gukoresha abakozi bake kandi bagatanga serivisi yo guha amafunguro abakiliya bakayatahana (take away).
- Ingendo zose zitari ngombwa zirahagaritswe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zikomeye birabujijwe.
- Uburobyi no koga mu kiyaga cya Kivu birahagaritswe.
- Ingendo hagati y’abashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo n’ibindi bice by’Akarere ka Rusizi birabujijwe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa, ariko ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza.
Mu bindi bice byose by’Akarere ka Rusizi harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nk’uko biteganywa n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.
Inzego zibishinzwe zirakomeza kugenzura ko hari n’ahandi hashobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu gihe bibaye ngombwa.
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.
Abaturage basabwe gukomeza kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinfa Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzim kandi niba ugaragayeho ibimenyetso cyangwa ubonye ubifite agahamagara 114.
Mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribune.com Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse yasobanuye ko impamvu hibanzwe kuri iriya Mirenge yavuzwe haruguru aruko imibare yakomeje kwiyongera y’ikwirakwizwa rya Covid19 bikaba bisaba ko hakazwa ingamba ziyongera ku zari zisanzwe.
Ese Akarere ka Rubavu ko kari kasizwe mu gatebo kamwe na Rusizi ho byifashe bite?
Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse yakomeje avuga ko Akarere ka Rubavu izi ngamba nshya za Guma mu rugo zafatiwe Akarere ka Rusizi ho zitahareba kuko amakuru bagenda bakira ajyanye n’icyorezo cya COVID 19 atanga icyizere.
Mwizerwa Ally