Abaturage b’Umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi bavuga ko ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo isoko n’imihanda ibafasha kugera ku yandi masoko bikomeje kubadindiza mu iterambere, kuko beza byinshi bakabiburira abaguzi.
Bavuga ko nubwo bagize amahirwe yo kugira ubutaka bwera cyane mu murenge wose, bakunda umurimo ndetse ari n’ikigega cy’Akarere ka Rusizi ku buhinzi bw’imbuto n’imboga beza ku bwinshi, kawa na yo ngo bakaba badahigwa aho bafite n’inganda 5 zose ziyitunganya, ibihingwa ngandurarugo n’ibikorwa by’ubworozi na byo bari mu ndashyikirwa mu karere, ariko ibyo byose bikaba bitababuza guhorana ubukene kubera kutabona aho babigurisha.
Iragena Marie Jeanne atuye mu Kagari ka Hangabashi Ati’’ Turishimira ibyo twagezeho mu buhinzi n’ubworozi ariko ntacyo bishobora kutumarira igihe nta soko tugira mu murenge, imihanda yatugezaga ku yandi masoko yose yarangiritse bikomeye no kugera ku nganda za kawa dufite muri uyu murenge ari ibibazo kubera imihanda mibi. Turakenana umusaruro wakabaye udufasha kugera ku iterambere.’’
Uwihoreye Andrew nawe atuye mu murenge wa Gitambi yungamo ati’’ Nibura imihanda ikiri mizima washoboraga kujyana imyaka mu masoko ya Bambiro muri Nyakarenzo na Gishoma muri Rwimbogo none umuhanda Mashesha-Mibilizi n’uwa CIMERWA-Gitambi- Gashonga yahatugezaga yarangiritse cyane nta n’igare ryahaca. Nta modoka n’imwe ishobora kuza gutwara imbuto tweza ku bwinshi. Byose biraduca intege cyane bigatuma duhinga bike twakagombye guhinga byinshi.’’
Mutuyimana Innocent utuye mu kagari ka Cyingwa na we yagize ati ’’ Ndeza cyane nkabiburira isoko mu murenge nkabura n’inzira zingeza ku yandi masoko, ariko ibyo byose mbifite nakuba inshuro zirenze enye umusaruro kuko ntekereza imvune mvunika mpinga ,natekereza ko nibyera nzahomba ngacika intege ngahinga bike kandi mfite ubushobozi bwo guhinga byinshi.’’
Umunyamabanga nshinwabikorwa w’Umumurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre yemeza ko koko ibivugwa n’abaturage ari ukuri, ko igihe cyose badafite isoko n’imihanda mizima ibakura mu bwigunge bazahorana ubukene kandi bakora.
Akomeza ati’’ Baravuga ukuri kandi ni ibibazo biduhangayikishije cyane. Bareza cyane koko kandi tuba twabibashishikarije, ariko iyo bagenda amasaha menshi bikoreye ku mutwe ngo bagere ku masoko, nta n’isoko tugira mu murenge, imihanda hafi ya yose iduhuza n’indi mirenge yarangiritse cyane bibaca intege, ariko twabikoreye raporo Akarere karabizi dutegereje icyo kazabikoraho.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko kutagira isoko atabibona nk’ikibazo cyane kuko begeranye n’andi menshi, ikibazo kikaba imihanda imwe yangiritse ariko na yo ibibazo byayo birazwi.
Ati’’ Amasoko yo hafi yabo arahari simbona ko ari ikibazo cyane, ariko imihanda yo ni ikibazo gikomeye cyane natwe dutegereje ko inzego zidukuriye zidufasha gukemura kuko tutabyishoboza.’’
Abaturage bw’umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bavugako basaba akarere kubegereza isoko kuko babona umusaruro mwinshi kandi imihanda igakorwa neza kugirango habeho ubuhahirane , nabo batere Imbere.
INGABIRE RUGIRA Alice