Kuri uyu wa 22 Nzeri Uburusiya bwarekuye ingabo za Ukraine zafatiwe k’urugamba, bagera kuri 215 mugihe Ukraine nayo yarekuye ab’Uburusiya 55 n’umunyapolitiki umwe.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Ukraine, uyu munyapolitiki witwa Viktor Medvedchuk yashinjwaga kuba ari umugambanyi kubera ko ashyigikiye imikoranire na Leta ya Moscow
Kuri uyu wa Kane Perezida wa Ukraine , Volodymyr Zelensky, nawe yatangaje ko mu basirikare 215 barekuwe n’u Burusiya harimo 188 bafatiwe mu ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal n’umujyi wa Mariupol by’umwihariko.
Harimo n’abandi 108 barimo abarwanyi bo mu mutwe wa Azov, abapolisi, abashinzwe kurinda imipaka n’abakozi b’inzego z’iperereza.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Zelensky yakomeje ati “Nk’uko biteganywa n’amasezerano twagiranye na Perezida Erdoğan, abayobozi batanu bo muri Azov barekuwe bazaba bari ahantu hatuje muri Turikiya kugeza intambara irangiye. Bazaba bashobora kubonana n’imiryango yabo.”
Mu barekuwe n’u Burusiya kandi harimo abanyamahanga icumi, bagizwe n’Abongereza batanu, Abanyamerika babiri, Umunya-Maroc, Umunya-Suède n’umunya-Croatia.
Abongereza barekuwe barimo Aiden Aslin, John Harding na Shaun Pinner, bafashwe barimo kurwana ku ruhande rw’ingabo za Ukraine. Imyirondoro y’abandi babiri yo ntabwo izwi.
Zelensky yakomeje ati “Bose barasubira iwabo ku bufatanye bwa Arabie Saoudite. Ndashimira buri wese wabigizemo uruhare.”
Izi mfungwa zihererekanyijwe mu gihe intambara ikomeje gushyamiranya ibihugu byombi, ndetse hari ubwoba ko ishobora gufata ndi ntera, ndetse ikamara igihe kirekire kurushaho.
Ibi bije mugihe Perezida Vladimir Putin aherutse gutangaza ko agiye kongera imbaraga mu gisirikare kuburyo hashobora kwiyongeraho abagera ku bihumbi 300 0OO, bisanga abari basanzwe yo.
Umuhoza Yves