Benshi mu Bakada bitabiriye amuhugurwa baturutse ku migabane y’isi n’abari bahagarariye ishyaka UDPS ku rwego rwa Diaspora
ku wa 20 Mata 2024,nibwo hasojwe amahugurwa y’Abakada ba AFC barenga 1800,yari amaze ibyumweru bitatu abera mu kigo cya gisilikare cya Camp Nyongera iki kigo cyahoze ari icya FARDC ,nyuma yo gusoza amahugurwa hahise hakomerezwaho urugendo rwo kwibohora rwitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba AFC/M23, abaturage banyuranye ndetse n’abasirikare ba M23.
Icyari kigenderewe n’ukubaka umurongo wa Politiki w’imyaka itanu urugaga AFC ruzagederaho mu kubohoza igihugu cya Congo,aya mahugurwa yitabiriwe n’abahoze mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta ya Kisekedi ndetse n’abahoze mu nteko Shinga amategeko ,ikindi Rwandatribune yamenye nuko hajemo n’abari abayoboke ba UDPS ishyaka riri k’ubutegetsi.
Asoza aya mahugurwa yavuze ko AFC yiteguye kugera iKinshasa Bwana Enanga yagize ati: Mu minsi iri imbere tuzafata Goma, Kivu zombi, Grand-Orientale, Equateur, Katanga, Kasai, Bandundu, Congo-Central n’umurwa mukuru. Tuzaza i Kinshasa kugira ngo dushyireho ubutegetsi bw’igihugu kubera ko turi mu karengane. Ubukungu bwose bukoreshwa i Kinshasa, bukanyerezwa.
Kugeza ubu Ihuriro AFC rimaze kwaguka ku buryo bukomeye ,kandi budaheza ivuka ry’uyu mutwe ryerekanye ko Congo ifite ibibazo byinshi imbere mu gihugu,bushingiye k’umutekano muke no ku bukungu,ndetse n’irondakoko ryokamye ubutegetsi buriho.
Ihuriro AFC rya Colneille Nanga rimaze kwaguka ku buryo bukomeye ,ubwo twandikaga iyi nkuru byavugwaga ko hari abarwanyi ba CMC/FDP,M.P.A n’izindi Nyatura zakoreraga iKibirizi zamaze kwiyomeka kuri AFC.
Uwineza Adeline