Abadepite ba Kivu y’Amajyaruguru bahaye ingabo za Leta kwirukana M23 mu gihe cya vuba ndetse Bunagana ikabohozwa bitakunda hakazaba imyigaragambyo izaherekezwa ikangurira abaturage kuyoboka M23.
Ni itangazo ryasohowe n’intumwa za rubanda zihagarariye Kivu y’Amajyaruguru, iryo tangazo Rwadatribune ifitiye kopi ni iryo kuwa 25 Ukwakira 2022,aho abo badepite bahaye ubutumwa Leta yabo ya Kinshasa ko igomba gusaba ingabo zikirukana Umutwe w’iterabwoba wa M23 bavuga ko ushigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.
Baragira bati: “Turasaba ingabo za Leta yacu FARDC kwirukana M23 mu gihe cya vuba ndetse Bunagana ikabohozwa ,bitakunda hakazaba imyigaragambyo kugirango dukomeze kumvikanisha ijwi ryacu nyuma mu gihe byananirana tuzayoboka uruhande rwa M23,kuko ntayandi mahitamo.”
Intambara ihanganihije Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta imaze iminsi itanu yubuye muri teritwari ya Rutshuru.Iyi ntambara yateje guhuzagurika mu banyapolitiki ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,ndetse n’abo mu nzego z’umutekano. Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko agace ka Rubare na Kalengera nako kamaze kugwa mu maboko ya M23.
Mwizerwa Ally
Ibi n’ibitekerezo by’agisivile. Ntabwo wahatira ingabo zidafite ubushobozi na morale, guhangana n’umwanzi. Byaba ari ukuziroha!
Ariko ubanza abanyekongo batazi intambara y’inyeshyamba. Ishobora kumara n’imyaka 50 igihe hatari ubushake bwa politike bwo guhosha intambara. FARC yo muri Colombombia yamaze imyaka 50. Mai Mai sinumva ngo imaze imyaka igera kuri 58(Kuva 1964) nubwo yagiye ivamo izindi Mai Mai. Nubwo wabavana Ntamugenga bazahungira ahandi nyuma bisuganye bagarukane ubukana. RDC nikemure kiriya kibazo kunyungu za twese mu karere. Abo bavuga bararya bakaryama nta nkomyi ariko abaturage birirwa, bakarara biruka imisozi babundabunda nta cyaha bakoze. Kuki RDC iri kwiha kurwana kandi ntabyo ishoboye.
Abazayirwa ahubwo baziko intambara ari film ya hollywood cg se guterura ibyuma.
Bajye bafata umwanya baganire nabasirikare babo barwanye kuva ku bwa Mobutu bababwire ibyintambara. Bazababwira ko niba inyeshyamba zisaba imishyikirano na amnistie babibaha kuko amaherezo ari mabi kandi ibyo bizaba abanyepilitiki barigiriye MATONGE aho abakomando bari kwiruknka ibihuru, ibishanga, imiso,i bya Kongo.
Savimbi yamaze imyaka ingahe se, charles tailor se, inyeshyamba za Erithrea se, soud soudan se, urabona ko na Ethiopia yemeye gushyikirana na TPLF. Thsisekedi koko wambabariye ntiwishinge ibyo bisambo bya ba Mobutiste ukemera ko Makenga nabagenzi se bigeze baba ingabo za FARDC, none se MAKENGA yabaye commendnat wungirije wa Operator ya FARDC muri sud ari icyihebe nkuko mubivuga, bakomeze bakubeshye ngo bafashe ntamugenga nawe wirirwe uzenguruka isi yose urega U Rwanda, nzareba amaherezo
Kandi nge reka mbabwire, Tshisekedi yemeye ko M23 isimbura FARDC ikabaha rugali Makenga akaba CDS, bakubaka igisirikare gifite indangagaciro za M23, sha hehe n’uwahirahira ngo ararwanya RDC.Arega indangaciro za FARDC zirashaje. Huzuyemo abantu bashaje bahoze mu gisirikare cya Mobutu bagikoresha article 15! M23 n’abasore bato bafite indangaciro nzima. Imiitekerereze yabo itandukanye ni ya FARDC. Simbizi ariko numva niwo mutwe wonyine muri RDC udafata abagore, udasahura ibya rubanda, utica abaturage n’izindi ndangagaciro zabantu bazima.
Byose ni abavandimwe bacu bapfa bityo Afrika yacu itaratera imbere igakomeza kubura abantu!
Keretse banyemeje ko umuntu ashobora gitera imbere ahagaze kw’isi wenyine!
Nubwo rimwe na rimwe nta mahitamo ariko intambara nk’iyi ihuza abavandimwe bacu irambabaza cyane!
Afrika tuzumva ryari ko turi abavandimwe basangiye gupfa no gukira koko!