Abarwanyi 2 ba Mai Mai Nyatura ikorana na FDLR biciwe mu gace ka Bwito n’ingabo za Leta FARDC
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Bwito ibivuga ,muri Sheferi ya Bwito,Teritwari ya Rutshuru ,Kivu y’amajayaruguru , abarwanyi babiri nibo baguye mu gitero cyagabwe n’ingabo za Leta muri ako gace,mu bikorwa by’ingabo za Leta bigamije kugarura umutekano.
Ako gace kari gasanzwe kagenzurwa n’inyeshyamba za Mai mai Nyatura isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa FDLR,kuko uyu mutwe watojwe na FDLR ndetse aba ariyo nayo iwuha imbunda ,hari hasize imyaka irenga 4 ako gace kagenzurwa n’izi nyeshyamba za Nyatura,akaba arizo zaciraga abaturage imanza,kubaka imisoro n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Bwana Aimé Mukanda Mbusa,Umuyobozi wa Sosiyete sivile akaba n’umwe mu bayobozi ba Teritwari ya Rutshuru yashimye ibikorwa by’ingabo za Leta FARDC,uburyo zirikugenda zigarura ituze mu bice byagenzurwaga nabo barwanyiu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu ukorera mu mujyi wa Kiwanja.
Uyu muyobozi kandi yahamagariye abo barwanyi kimwe n’andi matsinda y’amabandi akorera mu gice cya Giseguro kurambika intwaro hasi bakishikiriza ingabo za Ltea FARDC ku mahoro .
Mwizerwa Ally