Umuryango utagengwa na Leta ,ukorera muri Zone ya Rutshuru ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Badilika,wasohoye icyegeranyo gishinja umutwe wa FDLR,ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abasivili barenga 10 muri Lokarite ya Kinyandonyi,muri Zone ya Rutshuro,mu ntara ya Kivu
Muri icyo cyegeranyo cyasohowe kuri uyu wa kane taliki ya 04 Kamena 2020,uyu muryango watangaje ko muri aka gace kabaye itsibaniro ry’imitwe y’abarwanyi ibintu bikomeje kumera nabi ndetse na Teritwari ya Rutshuru muri rusange
Uyu muryango urahamagarira Guverinoma ya Congo,ndetse n’Ubuyobozi bw’intara ya Kivu gushyiraho ingamba zo kurandura imitwe y’abarwanyi ya FDLR ifatanyije na Mai mai Nyatura,na RUD URUNANA kuko ariyo ishyiraho ubu bwicanyi.
Bwana Nguka Mavuno,umuhuzabikorwa wa BADILIKA mu kiganiro yaraye agiranye na Rwandatribune.com yagize ati:« N’ibintu bitunvikana ukuntu abaturage b’inzirakarengane bicwa gutya mu gihe gito nk’iki uhereye muri Mutarama 2020,tumaze kubarura abantu barenga 10,bishwe banizwe abandi bicwa n’amasasu kandi imiryango yabo ntirahabwa ubutabera,dukomeje gusaba Leta ya Congo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiri muri Binza kimaze iminsi .
Imirwano imaze iminsi mu gace ka Binza imaze guhitana abantu benshi ejo bundi kuwa gatatu taliki 03 Kamena umutwe wa Mai mai NDC watangaje ko umaze kwica abarwanyi 25 ba FDLR mu mirwano imaze iminsi ibahanganishije.
Mwizerwa Ally