Nyuma y’iturika ry’ibisasu ryabereye muri Gurupoma ya Bambo muri Sheferi ya Bwito na Rangira muri Gurupoma ya Jomba muri Sheferi ya Bwisha muri Teritwari ya Rutshuru, hatangajwe ko abana batatu bahasize ubuzima.
Ibi bisasu byaturutse mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatanu tariki ya 24 no ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare.
Uretse abana batatu bapfuye, abandi batanu (5) barakomeretse bikabije nkuko byatangajwe mu makuru yakusanyijwe kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023.
Ibi bisasu byaturitse byari biteze mu bice bitandukanye mu bice byinshi byo mu giturage muri Teritwari ya Rutshuru.
Umwe mu bazwi muri Rutshuru Aimé Mbusa Mukanda yagize ati “Ibibazo byo guturika kw’ibisasu by’imitego bikomeje kugaragara mu bice byinshi bya Teritwari ka Rutshuru. Buri munsi haba impfu n’ibikomere mu bisasu byasizwe n’umutwe wa M223.”
Aimé Mbusa Mukanda yasabye imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri aka gace gushaka ingamba zishoboka kugira ngo imijyi yafashwe na M23 igarurwe.
Agaruka kuri ibi bisasu, yagize ati “I Buramba, ibisasu 3 byaraturutse, Ntawe ushaka kubivugaho. Muri Rugari hari ibindi byaturitse, muri Kisharo. I Bambo, Kishishe, Rangira, Jomba werekeza Bunagana, ibisasu byafatiwe ahantu hose. Turasaba amashyirahamwe akorera muri kano karere kuza gufasha abaturage. Kubera ko imanza nyinshi zavuzwe kandi ntamuntu ushaka kutwumva. Ibisasu byinshi biturika, ni abana bahohotewe muri Ntamugenga, Bambo, Rangira, Kisharo, Nyamilima, Buramba na Rugari.”
RWANDATRIBUNE.COM