Ibirindiro bitanu by’umitwe ya FDLR ,FPP na Mai mai Nyatura byigaruriwe n’ingaboza Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yari imaze iminsi myinshi ibasakiranyije.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatambutse kuri uyu wa 6 Mutarama 2021 ,Umuvugizi w’ingabo za Congo ziri mu bikorwa byo guhashya Inyeshyamba (Sokola 2) Major Guillaume Ndjike Kaïko yatangaje ko FARDC yafashe birindiro ya FDLR,FPP na Nyatura bigera kuri bitanu byo mu duce twa Rwamisisi, Kakoro, Rusebeya, Kitwa na Nyamitwitwi na Busesa.
Muri ibyo birindiro kandi ngo niho inyeshyamba zakiraga abaturage imisoro kugirango bemererwe gutambuka aho zabaga zarashize amabariyeri.
Umuturage umwe waganiriye n’umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera I Goma yagize ati: “Igihe cyose twatangaga incungu y’amafaranga 1.000 y’Abanyekongo (0.5 USD) kuri buri wese ujya mu murima kandi nyuma yo gusarura buri wese yasabwaga kwishyura akurikije ingano y’umurima we.
Muri ibyo bikorwa, ingabo za Kongo zafashe matekwa inyeshyamba 5 zinambura intwaro nyinshi abarwanyi b’iyi mitwe nkuko Majoro Guillaume Ndjike akomeza abitangaza.
Yagize ati: “Dukomeje kubahiga, by’imbitse ndetse ibikorwa bya Gisirikare birakomeje, nta mutwe witwaje intwaro ushobora kurwanya ingufu za FARDC.”.
Teritwari ya Rutshuru ni hamwe mu hantu hibasirwa cyane n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yica kandi ikanasahura imitungo y’abaturage.
Aho usanga kubera ko ari agace gahana imbibi na Pariki ya Virunga , harafashwe nk’ubuhungiro bw’imitwe myinshi ikomeje guhungabanya umutekano w’Akarere k’ibiyaga bigari.
Mwizerwa Ally