Umuntu umwe yaguye mu gitero cyagabwe na FDLR/FPP ku ngabo za Congo FARDC abandi barakomera . Ibi byabereye mu gace ka Humule kari mu birometero 3 mu majyepfo ya Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru.
Aimé Mbusa Mukanda yabwiye Rwandatribune ko imibare yabaguye muri iki gitero ari iy’agateganyo ishobora kuza kwiyongera cyane ko ngo abakomeretse bikabije nabo ari benshi.
Ubugenzuzi bwakozwe na Sosiyete Sivili muri Teritwari ya Rutshuru bwagaragaje ko mu gace ka Binza gasanzwe gasa n’akagenzurwa n’abarwanyi ba FDLR ,RUD URUNANA na FPP ikuriwe na Gen.Dani aho bakunze gusarura no gusoresha abaturage bakora ubuhinzi muri aka gace.
Aimé Mbusa Mukanda yakomeje asaba Umukuru w’igihugu ko bakomeza imbaraga batangiye mu kurandura imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarazonze aka gace k’uburasirazuba bwa Congo.
Kugeza ubu igisirikare cya Congo FARDC ntikiragira icyo kivuga kuri iki gitero bivugwa ko zagabweho n’abarwanyi ba FDLR/FPP.
Umutwe wa FPP Abajyarugamba ugizwe n’abanyarwanda bahoze muri FDLR nyuma bakaza kuyigumuraho,ku bazi uyu mutwe wakomeje gushyinjwa ubwicanyi n’ibikorwa by’ubujura.
Inyeshyamba za FPP ziyobowe na Gen.Kanani Jean Damacsene uzwi nka Amani Simplice Dan,akaba yaravutse mu mwaka wa 1975 avukira mu cyahoze ari Komini Cyeru, Perefegitura ya Ruhengeri,ubu ni Mu karere ka Burera, Umurenge wa Rusarabuye, Akagali ka Ndago ni Mwene Karimanya Theodomire na Nyina Ntawugayurwe Prudencienne.
Mwizerwa Ally