Abarobyi 24 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo barashinja ingabo za Uganda zikorera mu mazi kubakorera iyicarubozo no kubiba moteri z’amato yabo bifashisha mu burobyi mu kiyaga cya Eduard.
Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza, abarobyi 24 bo muri Kongo bakorewe iyicarubozo na moteri 8 z’amato yabo zitwarwa n’ingabo za Uganda ku mazi y’ikiyaga cya Eduard. Aya makuru yemejwe na Aimé Mukanda Mbusa impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uzwi muri Teritwari ya Rutshuru.
Impamvu nyamukuru ingabo za Uganda zivugako zifatira amato n’ibindi bikoresho by’abarobyi ba Kongo , zivuga ko baba barenze imipaka y’amazi yabo bakinjira mu mazi ya Uganda .
Mukanda Mbusa yasabye Leta zombi (Uganda na Congo), gushyiraho irondo rivanze kuri aya mazi y’ikiyaga cya Eduard kugira ngo habeho gukorera mu mucyo.
Aimé Mukanda Mbusa akomeza avuga ko Abagande bahinduye imipaka y’ubutaka ahitwa Kihangiro Lulimbi rwagati muri parike y’igihugu ya Virunga yerekeza i Nyakakoma.
Aba barobyi 24 bahohotewe n’ingabo za Uganda bajyanywe ku kigo nderabuzima aho barimo kwitabwaho n’abaganga.
Aba barobyi kandi barasaba umukuru w’igihugu Félix Antoine Tshisekedi kugira uruhare ku giti cye mu ikemuka ry’iki kibazo kimaze igihe cyugarije aba bakorera uburobyi mu Kiyaga cya Eduard.
Ikiyaga cya Eduard, gihuriweho n’ibihugu bya Uganda naRepublika ya Demokarasi ya Kongo,aho bivugwa ko ingabo za Uganda zicunga umutekano w’iki kiyaga zigera kuri 400.