Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aremeza ko abantu babiri bishwe ku mugoroba wo ku cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo mu gace ka Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’abarwanyi b’umutwe bikwak ko ari FDLR ubarizwa muri ako gace.
Ubwa mbere hari mu masaha ya samnbiri hafi n’ikigo cya Jomba, umugabo w’imyaka 50 ukora umwuga w’ ubuhinzi, yarashwe n’abantu bitwaje intwaro bamaze kumwambura amafaranga abo barwanyi bahise bahunga, berekeza ahantu hatazwi.
Ahagana mu ma satatu z’ijoro ubwicanyi bwakomereje muri Gurupoma ya Bweza muri Rutsiro aho undi mugabo yarashwe n’abambuzi bitwaje imbunda,akaba yategewe ku irembo ry’iwe atashye .
Umwe mu baturage waho i Rutshuru wavuganye na Rwandatribune.com yamaganye umutekano muke ukabije ukomeje kurangwa muri ako gace hakaba hakomeje kuba impfu nyinshi,akaba atunga agatoki bamwe mu bategetsi bagikingira ikibaba izi nyeshyamba.
Ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri kariya gace ka Rutshuru ntibisiba kwirenza inkumbi , Ishyaka rya politiki ECiDé rivuga ko imitwe y’inyeshyamba irenga 20 ikorera muri iki gice.
Mwizerwa Ally