Muri teretware ya Rutshuru muri graupema ya Binza localite Buramba habyutse imirwano hagati ya m23 na Wazalendo
Mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu mu ma saha ya saa kumi n’imwe nibwo imirwano yarangiye hagati ya M23 n Wazalendo kugezubu hamaze gufatwa abasirikare bagera Kuri 13 ba Wazalendo .
Ni mugihe kandi abaturage bari guhunga berekeza mu duce M23 irimo.
Muri teretware ya Masisi mu gace ka Kinyana FDRL yagabye igitero kungabo za M23 mu gace ka Karuba ,Karengera na Kabati mu makuru dukesha imboni avugako kugeza ubu imirwano ikirimo M23 ikaba imaze gufata agace ka Karehe .
Ni mugihe kandi mu ijoro ry’ejo kuwa Kane 01 Kanama 2024 mu mujyi wa Goma mu gace ka Ndosho hapfuye abantu 3 barashwe na Wazalendo .
Mu mujyi wa Goma hari kubera inama ihuje abayobozi bi bihugu bya SADC ( EAC ,Afrika y,’epfo) harimo n’abayobozi ba FDRL byakomeye iyi nama ikaba ugiye kwiga kuburyo FDRL yahabwa ubufasha mu nikorere yayo .
Dukundane Janviere Celine